Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 16 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yaraye i Houston (Texas), muri Amerika. Aherekejwe n’umugore we, Denise Nyakeru, aho bitabiriye umukino w’igikombe cy’Isi, uteganijwe kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cya NRG Stadium, hagati y’ikipe ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Portugal, mu mukino wa mbere w’itsinda K.
Kuba aza kuba ari kuri stade, aho biteganijwe ko haza kuba hari Abanyekongo benshi, ngo Perezida wa Repubulika yifuza guteza imbere urubyiruko no guhuriza hamwe igihugu mu gihe gikomeye gisaba ubumwe bw’igihugu.
Ikipe ya Les Leopards ya DRC yaherukaga kwitabira icyiciro cya nyuma cy’imikino y’Igikombe cy’Isi mu 1974 mu Budage.
Ku rundi ruhande mu gihe Tshisekedi yari mu nzira ajya muri Amerika, Afurika Yunze Ubumwe yo yari iri kuganira ku cyorezo cya Ebola mu nama atabashije kwitabira mu gihe abaturage be basaga 800 bamaze kwandura iki cyorezo gitangiye guhangayikisha umugabane.


