HK8aA5xW8AAYsI0

Ishuri ry’ubushakashatsi ku mutekano muri Nigeria riri mu rugendoshuri mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano muri Nigeria  riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije gusuzuma isano iri hagati y’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere, n’ibibangamira umutekano w’ibihugu.

Iri tsinda ryasuye Minisiteri y’Ingabo ndetse n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho  ryagejejweho ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Patrick Karuretwa.

HK8aA5rX0AA7Kns

Ikiganiro cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere n’ingaruka zayo ku mutekano w’igihugu”, aho bagaragarijwe
ubunararibonye bw’u Rwanda n’ingamba rwafashe mu gukemura ibibazo by’umutekano rwagiye ruhura nabyo.

Uru rugendoshuri rugamije kongerera abarwitabiriye ubumenyi ku mpamvu zitera umutekano muke, cyane cyane izifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko ndetse n’ihatanira umutungo kamere. Runatanga kandi amahirwe yo kwiga politiki, inzego n’uburyo u Rwanda rwakoresheje mu gukumira no guhangana n’ibibazo by’umutekano.

HK8aA5rXIAAI7lz

Mu ijambo yavuze ahagarariye iri tsinda, Madamu Halima Zanna, Umuyobozi w’Amasomo, yashimiye amakuru n’ubumenyi by’ingirakamaro bahawe muri uru ruzinduko. Yagaragaje ko ibyo bungutse bizafasha cyane mu kurushaho gusobanukirwa imicungire y’umutekano w’igihugu, gukumira amakimbirane no kubaka amahoro arambye.

HK8aA5lXQAMGe4U

Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bugenda burushaho gukomera hagati y’u Rwanda na Nigeria mu rwego rw’inyigisho n’ubushakashatsi ku mutekano, ndetse no gusangizanya ubumenyi bw’umwuga, bikaba bikomeza gushimangira ubufatanye bw’akarere mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho n’ibigenda bivuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *