20260617_175742

U Rwanda na Afurika y’Epfo byemeranyije gutangira icyiciro gishya mu mubano wabyo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yatangaje ko Afurika y’Epfo n’u Rwanda byemeranyije gutangira icyiciro gishya mu mubano wabyo nyuma y’imyaka irenga icumi urimo ibibazo bya dipolomasi.

Lamola yabitangaje kuri uyu wa 17 Kamena 2026 mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wari mu ruzinduko rw’akazi i Pretoria.

Umukuru wa dipolomasi ya Afurika y’Epfo yemeye ko hari igihe u Rwanda na Afurika y’Epfo byagize ibyo bitumvikanaho, gusa ashimangira ko ibihugu byombi bakunze kurangwa n’ubwubahane ndetse n’ubufatanye.

Yagize ati: “Nubwo habayeho ibyo tutumvikanagaho, umubano hagati y’ibihugu byacu wakomeje kurangwa n’ubucuti, ubwubahane n’ubufatanye.”

Lamola yavuze ko Kigali na Pretoria bifite inshingano zo kurushaho gukorana bya hafi kuko bifite byinshi bihuriyeho, by’umwihariko amateka y’ibihe bikomeye impande zombi zanyuzemo.

Yagaragaje ko Afurika y’Epfo yavuye mu bihe by’ivanguramoko rya Apartheid, mu gihe u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Dufite inshingano zo kurushaho gukorana kuko hari byinshi bihuza abaturage b’ibihugu byacu.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Nduhungirehe yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ugeze mu cyiciro gishya, agaragaza icyizere ko ibiganiro biri kubera i Pretoria bizafasha kurushaho kuwagura no kuwushimangira.

Ibihugu byombi byiyemeje gufungura ipaji nshya mu mubano wabyo, mu gihe umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo wari umaze imyaka irenga icumi urangwa n’ubwumvikane buke ku bibazo bitandukanye.

Nyuma y’uruzinduko rwa Nduhungirehe i Pretoria, impande zombi ziyemeje kongera ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuzima, uburezi, ubukerarugendo n’iterambere ry’ibikorwaremezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *