HLKswPHWIAAE1Lf

Musanze: Hasojwe amasomo ya ba ofisiye bakuru ba polisi baturutse mu bihugu 10 bya Afurika

Sangiza iyi nkuru

Mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 14 cy’amasomo y’ubuyobozi amara umwaka umwe (Police Senior Command and Staff Course) Iki cyiciro kigizwe n’abanyeshuri 38 bo ku rwego rwa ba Ofisiye Bakuru baturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika.

HLKswPHXoAA37fM

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, CP Christophe Bizimungu yavuze ko: “Aya masomo y’ubuyobozi (Police Senior Command and Staff) asozwa uyu munsi amara umwaka umwe atangwa n’Ishuri rikuru rya Polisi rifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda ndetse na African Leadership University. Iki cyiciro kigizwe n’abanyeshuri 38, barimo Abanyarwanda 23 na 15 baturuka mu bindi bihugu by’inshuti.”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe musubiye ku nshingano zanyu, muzakoreshe ubumenyi n’ubushobozi mwungutse mukora kinyamwuga. Muharanire kugira uruhare rutanga impinduka nziza aho mukorera no mu miryango muganamo, kuko ari yo ntego nyakuri y’uburezi.”
Uyu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya 14 wayobowe na Minisitiri w’Uburezi mu gihugu, Joseph Nsengimana.
HLKswPIXYAAZ4T0
HLKswPHWIAAE1Lf

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *