Igisirikare cy’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena, cyohereje umusada ukomeye w’abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare ugamije gufasha ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kudatakaza agace ka Point-Zéro kuva ku wa Mbere kari kuberamo imirwano ikomeye.
Amakuru BWIZA yahawe n’amasoko yayo ari mu mujyi wa Uvira, avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri amakamyo 15 yuzuye abasirikare yinjiye ku butaka bwa RDC anyuze ku mupaka wa Kamanyola-Gatumba ku murongo wa Gatumba-Uvira, yerekeza mu bice biri kuberamo imirwano.
U Burundi bwohereje aba basirikare, nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC risubijwe inyuma na AFC/M23 ndetse na Twirwaneho mu mirwano yasize ingabo za Leta zirukanwe mu duce twa Ilundu, Ruhinamavi, Bidegu, Kalingi na Gakenke, mbere yo guhungira mu bindi bice aho abarwanyi ba M23 na Twirwaneho bakomeje kubakurikirana.
Amakuru ava muri ibyo bice kandi avuga ko muri Gakenke hari abasirikare bo ku ruhande rwa Leta bagotewe ku musozi wa Sinaï, mu gihe muri Mikenke ihuriro ry’izo ngabo ryatezwe igico bivugwa ko cyaguyemo abasirikare 23.
Ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena, imirwano yari yimukiye mu gace ka Point-Zéro, gafatwa nk’ingenzi cyane mu rwego rwa gisirikare kubera aho gaherereye n’uruhare kagira mu kugenzura ibikorwa byo muri kariya karere.
Point-Zéro inazwi kandi nka Kilomètre Zéro, ni amasangano ahuza uduce twa Minembwe, Mikenke, Kipupu, Miki na Mwenga.
Ugenzura aka gace aba afite ubushobozi bwo kugenzura inzira nyinshi zifashishwa n’imodoka n’abarwanyi berekeza muri Minembwe no mu bindi bice bikikije kariya karere.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko kugenzura Point-Zéro bitanga amahirwe yo kugera byoroshye mu midugudu yo mu Burasirazuba bwa Minembwe, cyane cyane mu duce twa Kwa Mulima, Lusuku, Kanguli na Nakiele, dutuwe ahanini n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Ababembe.
Aka gace kandi gafatwa nk’urufunguzo rw’inzira yerekeza mu mujyi wa Baraka. Ni na ho hari iminara ya sosiyete y’itumanaho ya Vodacom, itanga umuyoboro mu bice byinshi by’imisozi miremire birimo Bijombo, Rugezi, Mikenke na Miki.
Amakuru ava ku rugamba avuga ko imirwano yabereye muri Point-Zéro yakoreshejwemo cyane drone z’intambara za AFC/M23 na Twirwaneho, ndetse n’abarwanyi b’inzobere bazwi nka “ba mudahusha”, ibintu byatumye impande zihanganye zihatanira cyane kugenzura aka gace gafatwa nk’ishingiro ry’ibikorwa bya gisirikare muri kariya karere.
Koherezwa k’umusada w’Abarundi byerekana uburemere bw’imirwano ikomeje kubera muri Point-Zéro, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura aka gace gafatwa nk’umutima w’ibikorwa bya gisirikare mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.


