bitmap_500_nocrop_1_1_20210329110057651055-060b5fb9-8e4d-4e39-ace8-21d4a55d55f4

Kabila yishe Laurent-Desire Kabila – UDPS

Sangiza iyi nkuru

Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS, riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashinje Joseph Kabila kuba ari we wagize uruhare mu iyicwa rya se, uwahoze ari perezida, Laurent-DĂ©sirĂ© Kabila (1997-2001), mbere yo kumusimbura. Kabila yiciwe mu biro bye ku itariki ya 16 Mutarama 2001, i Kinshasa.

Ku cyicaro cy’ishyaka rye, Kabuya yagize ati: “Nigute umuntu ashobora gufata ubutegetsi binyuze muri coup d’Etat atabigizemo uruhare? Ntabwo ari ibanga: Kabila yishe Laurent-DĂ©sirĂ© Kabila”.

Ku wa Gatandatu, mu mitingi ye ya politiki isanzwe imbere y’abamushyigikiye, ni bwo uyu mudepite ku rwego rw’igihugu yagerageje guha ishingiro amagambo yafashwe nk’igitutsi ya Perezida FĂ©lix Tshisekedi, yavuze ku wamubanjirije, Joseph Kabila, imbere ya diaspora ya Congo nyuma y’umukino wa DRC na Portugal (1-1) wabereye i Houston, muri Amerika.

Mu bisobanuro bye, umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi yerekanye ko amagambo perezida yavuze kuri Joseph Kabila mu by’ukuri yafashwe uko atari.

Ku bwe, icyo FĂ©lix Tshisekedi yari agamije mu kwita uwahoze ari perezida “imbwa” kwari ukugaragaza ko ari umuntu ugomba kubahiriza amabwiriza y’u Rwanda uko yakabaye.

Mu nama yagiranye na diaspora y’Abanyekongo i Houston, muri Texas, Perezida FĂ©lix Tshisekedi yavuze ko uwamubanjirije, Joseph Kabila, ari “imbwa” abanzi b’igihugu bashyize ku butegetsi nyuma y’iyicwa rya Laurent-DĂ©sirĂ© Kabila, kugira ngo bamutoze kandi bamukoreshe uko bishakiye.

Aya magambo atangaje yavuzwe na perezida, yavuzwe mu gihe Ikipe y’igihugu, Les Leopards, yari isubiye mu Gikombe cy’Isi nyuma y’igihe kirekire, ntabwo yakiriwe neza n’abamushyigikiye, abenshi muri bo bakaba bari mu buhungiro mu Burayi.

Ku ruhande rwayo ariko, AFC / M23, ibinyujije ku muhuzabikorwa mu bya politiki, Corneille Nangaa, yavuze ko aya magambo ari ubuhubutsi kandi ari gashozantambara. Abona ko amagambo ya Perezida wa Congo ari “itangizwa ry’intambara”, nubwo hari ibiganiro bikomeje byo gushaka amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *