Perezida wa Angola, João Lourenço, yanze gushyigikira umushinga Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yagejeje i Luanda, ugamije gutegura ibiganiro byiswe ‘États généraux de la Refondation de l’État pour le Salut de la Patrie’.
Jeune Afrique ivuga ko rwagati muri Gicurasi 2026, ubutegetsi bwa Kinshasa ari bwo bwoherereje Angola umushinga wabwo wari ugamije gusimbura gahunda y’ibiganiro byiswe ‘dialogue inclusif’ Perezida João Lourenço yari ashyigikiye, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano n’icya politiki bimaze igihe byugarije RDC.
Uyu mushinga wa Kinshasa wateganyaga inama yagombaga guhuriza hamwe abantu 500 baturutse mu nzego zitandukanye z’igihugu, ariko batarimo uwahoze ari Perezida Joseph Kabila n’imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23.
Jeune Afrique ivuga ko uwo mushinga wari kuba uyobowe kandi ugenzurwa na Leta ya RDC gusa, aho Tshisekedi ari we wagombaga kuba ari we utumiza inama ndetse akagira uruhare mu myanzuro yose yagombaga kuyifatirwamo.
Ikindi cy’ingenzi ni uko inyandiko yagejejwe i Luanda yavugaga ku buryo bweruye bw’uko hashobora kubaho “guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga”, ndetse ikanagaragaza amahirwe yo kuvuka kwa “Repubulika ya Kane”.
Nk’uko Jeune Afrique ikomeza ibivuga, uwo mushinga wateganyaga ko Félix Tshisekedi yakomeza kuyobora igihugu kugeza igihe hazatorerwa Perezida mushya nyuma y’iyo gahunda yo kuvugurura inzego za Leta.
Icyakora, Angola ntiyemeye kujyana n’uyu murongo.
Amakuru avuga ko Luanda yanze gushyigikira gahunda iheza AFC/M23 na Joseph Kabila mu biganiro, ndetse ikanagira impungenge ko impinduka z’itegeko nshinga zishobora guteza umwuka mubi wa politiki n’amakimbirane mashya muri RDC.
Ibi byatumye habaho kutumvikana gukomeye hagati ya Lourenço na Tshisekedi ku miterere y’ibiganiro byari bigamije gushakira umuti ibibazo bya RDC, cyane cyane mu gihe Angola yari yarahawe inshingano zo gutegura ibiganiro byagutse by’Abanyekongo.
Amakuru ya Jeune Afrique agaragaza kandi ko mu bindi byatumye Luanda itemera uwo mushinga, ari uko yashakaga ibiganiro birimo impande zose zifite uruhare mu kibazo cya Congo, harimo AFC/M23 n’abandi banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.


