Mu Karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’uwitwa Niyikiza Jean Aimé, umunyeshuri w’imyaka 18 y’amavuko wiga muri GS Cyanika, mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye (S3), wajombye ikaramu umwarimu witwa Gakoza Emmanuel, aramukomeretsa.
Amakuru yatangajwe na BTN TV avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu Gaseke, mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa 23 Kamena 2026, aho umwarimu yari mu kazi ko kugenzura uko ibizamini bikorwa (surveillance), agirana ikibazo n’uwo munyeshyuri bapfuye intebe yo kwicaraho.
Aya makuru akomeza avuga ko umwarimu yasabye abanyeshuri kwicara ari batatu kuri buri ntebe imwe, hagasigara indi ntebe imwe yo kwicaraho we ubwe, ariko umwe mu banyeshuri avuga ko bidakwiye ko bakora ikizamini bicaye ari batatu mu gihe hari intebe ibereye aho.
Byatumye haba guterana amagambo, bituma umwarimu afata icyemezo cyo gusohora uwo munyeshuri mu cyumba cy’ibizamini atabikoze. Mu gihe yamusohoraga, bivugwa ko umunyeshuri yageze mu muryango arahindukira amujomba ikaramu ku itama, bimuviramo gukomereka bikomeye.
Bivugwa ko umwarimu yahise ajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Nyange kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Ubuyobozi bw’ishuri bwo bwagaruye uwo munyeshuri ngo akomeze akore ikizamini cya Leta ibindi bikazakurikiranwa nyuma, mu gihe ubugenzacyaha n’izindi nzego zitangiye gukurikirana iki kibazo.


