Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko igisubizo kirambye ku ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC gisaba uburyo bwagutse bwo gukemura ibibazo by’umutekano no guteza imbere abaturage.
Ibi Ndayishimiye yabivugiye i Kinshasa ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri yahagiriraga.
Yagize ati: “U Burundi bukomeje kwemera ko igisubizo kirambye ku bibazo byugarije Uburasirazuba bwa RDC kigomba gushingira ku buryo bwuzuye kandi buhuriweho bugamije guhagarika uruziga rw’ihohoterwa rukomeza kwisubiramo, no guteza imbere imibereho n’ubukungu by’abaturage bahatuye.”
Ndayishimiye yavuze kandi ko hakenewe kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano.
Ati: “Mu guhangana n’ibyago bitewe n’imitwe y’iterabwoba y’amahanga n’indi mitwe igambiriye ikibi ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, ni ngombwa gukomeza no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’ibihugu byo muri aka karere.”
Ariko amagambo ya Perezida Ndayishimiye aje mu gihe igihugu ayoboye kimaze igihe kigira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Kuva mu mwaka wa 2023, u Burundi bwakomeje kohereza ingabo muri RDC mu rwego rwo gufasha Leta ya Kinshasa guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi, by’umwihariko umutwe wa AFC/M23.
Raporo zitandukanye zagiye zivuga ko u Burundi bufite ibihumbi by’abasirikare muri RDC, aho bamwe bavuga ko umubare ushobora kurenga 10,000, nubwo umubare nyawo w’ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo utajya utangazwa ku mugaragaro n’impande zombi.
Ndayishimiye kandi yashimangiye ko ashyigikiye inzira za dipolomasi zirimo ibiganiro bya Washington na Doha, ndetse n’ibikorwa by’ubuhuza bwa Afurika Yunze Ubumwe bigamije kugera ku mahoro arambye muri RDC.
Urugendo rwe i Kinshasa rwabaye mu gihe imirwano mu Burasirazuba bwa RDC igikomeje, aho ingabo zirimo iz’igihugu cye zikomeje kurwanira na AFC/M23 na Twirwaneho mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.


