Muri Afurika y’Epfo, hongeye kuvuka amakimbirane mashya hagati ya Ambasaderi wa Amerika na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Leo Brent Bozell III wageze muri iki gihugu muri uyu mwaka, yanenze Pretoria kuba ikomeje kugaragariza ubucuti budasanzwe ibihugu bibiri bya BRICS, u Bushinwa na Iran, abona ko ari ukubugaragaza bikabije, cyane cyane ko Washington iri mu biganiro na Tehran kugira ngo intambara irangire.
Muri iki cyumweru, Visi Perezida wa Afurika y’Epfo yasuye Beijing, mu gihe Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Iran yakiriwe muri Afurika y’Epfo. Ibi byarakaje Ambasade ya Amerika, yagize icyo ivuga ku rubuga nkoranyambaga X: “Pretoria yita biriya ‘kutagira uruhande ishyigikiye.’ Twe, turabyita uko biri mu by’ukuri: amahitamo. ”
Mu gusubiza, ibiro bya minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo byahise bisubiza ko “kutagira uruhande ushyigikiye bitagomba kwitiranywa no kutabogama.” Pretoria yongeye kwanga icyifuzo cyo “gukururwa mu makimbirane ya ‘géopolitiques’ cyangwa guhatirwa kuyagiramo uruhare”, yemeza ko ifite uburenganzira bwo guteza imbere umubano w’ibihugu n’uwo ishaka.
Ambasaderi Leo Brent Bozell III yari amaze kunenga abayobozi ba Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’umwaka; nyuma gato yo gutangira imirimo ye, aho yahamagawe ngo atange ibisobanuro ku magambo yavuze ashinja ubutegetsi ivangura. Ibi byose byabaga nyuma y’uko kandi Perezida Donald Trump na we yahoraga yibasira Afurika y’Epfo kubera umubano ifitanye na BRICS ndetse akayishinja gukorera jenoside (ibihimbano) abaturage b’abazungu.


