1782313160344

Kuki Jude Bellingham atahawe ikarita itukura kandi yavuze yapfutse umunwa?

Sangiza iyi nkuru

Mu mukino wahuje u Bwongereza na Ghana mu Gikombe cy’Isi cya 2026, abafana benshi bibajije impamvu Jude Bellingham atahawe ikarita nyuma yo kugaragara apfutse umunwa ari kuganira na Jordan Ayew, mu gihe iri tegeko rishya ryemerera umusifuzi gutanga ikarita itukura ku mukinnyi ubikora.

Icyakora, amategeko mashya ya IFAB ateganya ko umukinnyi ashobora guhabwa ikarita itukura gusa iyo apfutse umunwa ari kuvugana n’uwo bahanganye mu buryo bwo kumushotora, kumutuka cyangwa kumunnyega. Ntabwo gupfuka umunwa ubwabyo bihita bifatwa nk’ikosa.

Mbere y’itangira ry’irushanwa, Perezida wa Komite y’Abasifuzi muri FIFA, Pierluigi Collina, yasobanuye ko iyo abakinnyi bari mu kiganiro gisanzwe kandi kirangwa n’ubwubahane, bashobora gupfuka umunwa nta kibazo. Yavuze ko ibihano bitangwa gusa iyo icyo gikorwa kigamije guhisha amagambo mabi cyangwa imyitwarire idakwiye.

Ni yo mpamvu abasifuzi batigeze bafatira ibihano Jude Bellingham, kuko ibiganiro yagiranye na Jordan Ayew byasaga n’ibisanzwe, nta kimenyetso cyagaragazaga ko harimo gutukana cyangwa gushotorana. Kubera iyo mpamvu, ntibyigeze bifatwa nk’ukurenga ku mategeko mashya ya FIFA.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *