Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Kamena 2026, mu Ishuri ry’Intambara mu Bufaransa, hasojwe icyiciro cya 33 cy’amasomo ya gisirikare, yanitabiriwe n’Umunyarwanda Lt. Col. Nicolas Nzeyimana wo mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi Lt. Colonel Nicolas Nzeyimana, nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Bufaransa rizwi nka École de Guerre.

Mu butumwa yatanze abinyujije kuri X, Ambasaderi Nkulikiyimfura, yavuze yishimiye gukurikirana itangwa ry’impamyabumenyi kuri Lt. Col. Nicolas Nzeyimana. Ubumenyi yungukiye mu Ishuri ry’Intambara kongeraho n’indangagaciro ziranga Igisirikare cy’u Rwanda, nta gushidikanya bizongera ubushobozi bwe bwo gukorera u Rwanda bunyamwuga ndetse no mu bwitange.”

Gen. Hervé de Courrèges, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru y’Ingabo mu Bufaransa ni we wahaye inama za nyuma ba ofisiye basoje amasomo mbere yo guha ibihembo abitwaye neza kurusha abandi.




