Mu gace ka Isare ko mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, hari umuco w’ubukwe umaze imyaka myinshi ukurikizwa, aho umuryango w’umukobwa usabwa gutegurira umukwe n’umuryango we impano n’ibikoresho byinshi, ibintu bamwe bavuga ko bibungabunga umuco, mu gihe abandi babifata nk’umutwaro uremereye ku babyeyi b’umukobwa.
Nk’uko uwo muco ubiteganya, iwabo w’umukobwa bagomba kohereza amarobe ane manini y’ifu y’imyumbati, ku buryo irobe rimwe riterurwa n’abagabo babiri kubera uburemere bwaryo. Banatanga ihene nzima itatse icyuma, ibitunguru n’inyanya mu ijosi, amakara ndetse n’ibikoresho hafi ya byose bikenewe mu rugo rushya.
Mu gihe ibyo bitangwa, abavandimwe n’inshuti z’umukobwa babiherekeza baririmba, babyina, bavuza ingoma n’imwironge kugeza bageze kwa sebukwe.
Ku munsi w’ubukwe, abatumirwa basangizwa amafunguro inshuro ebyiri. Babanza kurya umuceri n’ibindi biribwa, nyuma bagasubizwa ku meza bagahabwa ubugari bw’imyumbati bufatanije n’inyama, isambaza cyangwa imboga. Uzana ibisindisha nk’urwagwa cyangwa byeri ahabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo yazanye, ibisigaye akabinywera aho cyangwa akabitahana.
Amakuru ava muri ako gace agaragaza ko inkwano z’umukobwa zishobora kugera hagati y’ibihumbi 500 n’ibihumbi 1,500,000 by’Amafaranga y’u Burundi, cyane cyane iyo umukobwa yize amashuri makuru. Nubwo bimeze bityo ariko, umuryango we ni wo usabwa kugura hafi ibikoresho byose byo mu rugo, usibye uburiri n’intebe.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kugira umukwe ari ishema, ariko gushyingira umukobwa bishobora kubashyira mu bibazo bikomeye by’amikoro. Hari abemera inguzanyo cyangwa bakagurisha imitungo yabo kugira ngo babashe kuzuza ibisabwa n’umuco, kuko amafaranga y’inkwano bakira aba ari make ugereranyije n’ayo bashora.
Umwe mu babyeyi yabwiye Jimbere ati: “Tekereza kwakira inkwano ya miliyoni imwe cyangwa munsi yayo, hanyuma ugasabwa kugura ibikoresho byose byo mu gikoni, umufuka munini w’amakara, ibinyobwa byinshi, ihene nzima itatse ibitunguru n’inyanya, ndetse n’amarobe ane manini y’ifu. Iyo ibyo bituzuye, umuryango uranengwa, kandi hari n’ubwo umukobwa ashobora gufatwa nabi kuko bavuga ko iwabo batubahishije abakwe.”»
Uyu muco kandi ushyiraho inshingano ku mukwe. Nyuma y’ubukwe, iyo abavandimwe b’impande zombi basuye abashyingiranywe, bakirwa hifashishijwe ibyazanywe n’umuryango w’umukobwa. Nyuma yaho, umukwe asabwa kohereza irobe rinini ry’ifu y’imyumbati kwa sebukwe nk’ikimenyetso cy’uko anyuzwe n’umugore we. Mu muco gakondo, kutabikora byafatwaga nk’ikimenyetso cy’uko umugeni atari akiri isugi mbere yo gushyingirwa.
Nubwo iyi mihango igikurikizwa n’abatari bake, hari impinduka zitangiye kugaragara. Bamwe mu bagore bafite ubushobozi bw’ubukungu, cyane cyane abacuruza amavuta yo guteka, imbuto n’ibindi bicuruzwa, bahisemo kwiyishyurira inkwano no kwikorera amafaranga yose y’ubukwe. Hari ababikora nyuma yo kumara imyaka myinshi batarashaka, bavuga ko bashaka kubaka urugo badategereje ubufasha bw’ababyeyi.
Iyi mihango ikomeje gutera impaka hagati y’abayibona nk’igice cy’indangagaciro z’umuco w’Abarundi n’abayifata nk’umutwaro ukabije ushobora kubangamira imiryango ifite ubushobozi buke.


