Eric Gisa Rwigema, umuhungu wa Late Maj. Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, yagaragaye i Kigali aho yari yitabiriye umukino wa Basketball.
Eric yagaragaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, ubwo yari yitabiriye umukino wo kwibuka Kenrik Kabano wahoze akinira ikipe y’igihugu y’abato. Ni umukino wabereye muri Zaria Court, i Remera.
Kabano na nyina umubyara, Rosine Kabano, bitabye Imana muri Mata uyu mwaka baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Si kenshi Eric Gisa Rwigema yakunze kugaragara mu ruhame mu Rwanda, kuko ubuzima bwe hafi ya bwose bwe yabumaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa muri Uganda, igihugu se yarwaniriye akanagira uruhare mu rugamba rwo kukibohora.
Mu Ugushyingo 2021 ubwo Perezida Paul Kagame yari yitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema usanzwe ari mushiki wa Eric Rwigema, yavuze ko yasabye uriya musore gutaha mu Rwanda akaba mu gihugu se yarwaniriye; bitihi se akajya arusura.
Perezida Kagame yavuze ko Eric yakabaye ari mu Rwanda nk’igihugu se umubyara yarwaniriye, asaba abagize umuryango we kumubwira agatahuka.
Ati: “Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette [Rwigema] ndetse ndibutume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe. Mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu, igihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko atifuza na gato ko umwana wa Maj. Gen. Fred aba hanze y’igihugu cye cyangwa ngo yitwe impunzi.
Ati: “Sindibubitindemo, ariko mumumpere ubutumwa. Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa ngo abe impunzi; ko yashaka impapuro zo hanze.”
Perezida Kagame icyo gihe yashimiye Teta Gisa we wagenze hirya no hino mu mahanga ku mpamvu z’amasomo, ariko akazirikana ko agomba kugira ubutwari bwo gutaha mu gihugu cye.
Yabwiye Jeannette Rwigema ko atifuza ko umuhungu we na Gisa yaba hanze y’igihugu, “keretse ari amahitamo ye”.
Ati: “Akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kugenda no kugaruka mu Rwanda ntazashake ubuhungiro hanze”.
Perezida Kagame yunzemo ko Eric Gisa atanakwiriye “kuza akaba yajya mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, ntabwo ari byo, ntabwo bikwiye. Ntazaze ngo agarukire mu baturanyi ngo asubire aho yaturutse.”



