02mideast-boulos-top-hkpw-videoSixteenByNine3000-scaled-1_copy_1000x562

Amerika yongeye kuburira u Rwanda na RDC, iteguza ibindi bihano

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gukaza umurego mu gusaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, ziburira ko kutubahiriza ibyo impande zombi ziyemeje bishobora gutuma hafatwa ibindi bihano.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu n’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, ubwo yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.

Ni ijambo yavuze nyuma y’umwaka umwe Amasezerano ya Washington agamije guhagarika amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati ya RDC n’u Rwanda ashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Boulos yavuze ko impande zombi zitarubahiriza ibyo ziyemeje, agaragaza ko RDC itarabasha gusenya umutwe wa FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rutaravanaho ingamba z’ubwirinzi ndetse ngo ruhagarike gufasha umutwe wa M23.

Yagize ati: “RDC ntiyashoboye gusenya FDLR mu duce igenzura. U Rwanda ntirwacyuye Ingabo zarwo kandi ntirwahagaritse inkunga ruha M23. Uku gutinda ntikukiri uko kwihanganirwa.”

Yakomeje atanga umuburo ukomeye, avuga ko “kutagira icyo ukora cyangwa kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bizakurikirwa n’izindi ngamba zo kubiryozwa.”

Mu rwego rwo kugaragaza ko Amerika ikomeje gushyira igitutu ku mpande zombi, Boulos yibukije ko muri Werurwe 2026 hafashwe ibihano byafatiwe bamwe mu bagize Ingabo z’u Rwanda kubera ibyo Amerika yise gutera inkunga M23. Yongeyeho ko no ku wa Kane hatangajwe ibihano bishya byafatiwe abantu n’inzego zikekwaho kugira uruhare mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ava muri RDC akajya mu Rwanda.

Uyu mugabo yasabye impande zombi kureka gushakira umuti w’ikibazo mu ntambara, ahubwo zikiyemeza gushyira mu bikorwa inzira z’amahoro zemeranyijweho.

Yagize ati: “Ubutumwa bwacu burasobanutse: Nimureke inzira ishobora guteza intambara, mwiyemeze byuzuye kandi bidatinze gushyira mu bikorwa gahunda z’amahoro mwemeranyijweho.”

Raporo y’urwego rwigenga rukurikirana kandi rugasesengura uko amasezerano y’amahoro muri Afurika ashyirwa mu bikorwa ruzwi nka Barometer of Peace Agreements in Africa (BAPA) yasohotse ku wa Gatanu, ivuga ko nyuma y’umwaka ariya masezerano asinywe kuri ubu ishyirwa mu bikorwa ryayo rikiri hasi.

Iyo Raporo ivuga ko muri rusange amasezerano amaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 35% gusa, ndetse ikagaragaza ko mu mirimo 30 ijyanye n’amasezerano ya Washington yari iteganyijwe, itatu yonyine ari yo yarangiye burundu, umunani ikaba itaratangirwa mu gihe indi iri mu byiciro bitandukanye by’ishyirwa mu bikorwa.

Ku rwego rw’ibihugu, raporo igaragaza ko RDC imaze gushyira mu bikorwa 31,7% by’ibyo yiyemeje, mu gihe u Rwanda rugeze kuri 30,6%.

Ni mu gihe abahuza mpuzamahanga barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bo bageze ku kigero cya 53,5%, bakaba ari na bo bafite intambwe iruta iy’abandi.

Umwanditsi Mukuru wa raporo ya BAPA, Dr. Roger-Claude Liwanga, avuga ko ibimaze gukorwa byibanze cyane ku nzego z’ubuyobozi no gushyiraho inzego z’ubufatanye, ariko ikibazo nyamukuru cy’umutekano kikaba kigikomeje.

Uyu yaburiye ko “hatabayeho intambwe zifatika mu rwego rw’umutekano, aya masezerano azahinduka ubukerarugendo bwa dipolomasi butazagira umusaruro ugaragara ku buzima bw’abaturage. Aho ni ho tugeze uyu munsi.”

Liwanga asobanura ko ikibazo gikomeye kiri mu masezerano ari uko atasobanuye neza uburyo hazagenzurwa uko umutwe wa FDLR ugomba gusenywa.

Raporo kandi igaragaza ko kuva amasezerano yasinywa imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomeje muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse intambara yifashisha za drone ikaba ikomeje gufata indi ntera muri iriya ntara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply