images

Uganda: Ibitangazamakuru NTV, Spark TV, Daily Monitor byafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Televiziyo za NTV Uganda na Spark TV na Daily Monitor zavanywe ku murongo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nyuma y’igikorwa cy’abashinzwe umutekano nijoro cyabereye ahakorera Nation Media Group (NMG) Uganda muri Namuwongo no kuri Kampala Serena Hotel.

Kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha yaho, abakurikira izi televiziyo zombi bageragezaga kuzireba bikanga bakabwirwa ko video idashoboye idashoboye kuboneka: “Video unvailable .”

Ikinyamakuru Daily Monitor cyemeje aya makurue, gitangaza ko sitasiyo zombi zavanywe ku murongo nyuma y’uko abashinzwe umutekano boherejwe ahakorera iki gitangazamakuru nyuma ya saa sita z’ijoro.

Abakozi bo muri icyo kigo batangaje ko nta muntu n’umwe wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka mu kigo, mu gihe imihanda igana ku biro bya NMG yari yafunzwe kandi amashanyarazi mu bice bimwe by’ikigo aracibwa.

Ibi kandi byagize ingaruka kuri radiyo za NMG, abazumva bavuga ko 93.3 KFM na 90.4 Dembe FM na zo zavanywe ku murongo kandi zitabasha kumvikana.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha make Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yanditse kuri X ko NTV Uganda na Daily Monitor bizahagarikwa.

“NTV na Monitor birahagarikwa guhera uyu munsi!” uyu ni Gen Muhoozi nyuma gato ya saa 1h00 za mugitondo.

Mu butumwa yakurikijeho, yanditse ati: “NTV na Monitor ntibizongera gufungura nta ruhushya rwanjye.”

Yavuze kandi ko Perezida Museveni yemeye iki cyemezo, agira ati: “Mzee yemeye gahunda yanjye yo gufunga NTV na Monitor…..!”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply