PL-China

U Bushinwa bwihanangirije ibihugu bikomeye bikoresha umutungo kamere wa RDC nk’igikoresho cya politiki

Sangiza iyi nkuru

U Bushinwa bwasabye ibihugu bikomeye bitari ibyo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kwirinda gukoresha umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igikoresho cyo gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano byo muri aka karere.

Ubu butumwa bwatanzwe na Ambasaderi w’u Bushinwa akaba n’Uhagarariye iki gihugu muri Loni, Fu Cong, ubwo yagezaga ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kaganiraga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Fu Cong yavuze ko ibibazo bikomeje kwiyongera muri iki gihugu, birimo intambara n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Ebola, bisaba ko amahanga afatanya mu gushaka ibisubizo birambye.

Yashimangiye ko kimwe mu bitiza umurindi amakimbirane ari isahurwa n’ubucuruzi butemewe bw’umutungo kamere wa RDC.

Ati: “Impamvumuzi z’aya makimbirane zigomba gukemurwa mu buryo bwihuse kandi bwuzuye. Umutungo kamere mwinshi wa RDC wakabaye ishingiro ry’iterambere ry’igihugu, ariko usahurwa n’imitwe yitwaje intwaro kandi ukaba isoko y’amakimbirane binyuze mu bucuruzi butemewe.”

U Bushinwa buvuga ko igisubizo kirambye gishingiye ku guteza imbere imiyoborere myiza mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyiraho ubufatanye burangwa n’umucyo hagati y’ibihugu byo mu karere, kugira ngo hacibwe intege ubucuruzi butemewe bw’uriya mutungo kamere.

Fu Cong yavuze ko Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano gakwiye gukomeza gushyigikira inzego n’imiryango yo mu karere, mu rwego rwo kongera umucyo no gukurikirana inkomoko y’umutungo kamere ucuruzwa.

Yanasabye ibihugu bikomeye byo hanze y’aka karere guhindura uburyo birebamo ikibazo cya RDC.

Ati: “Ibihugu bikomeye bitari ibyo muri aka karere bikwiye kwirinda gufata umutungo kamere nk’igiceri cyo kuguranamo gukemura ibibazo byo mu karere. Hakwiye gutezwa imbere ubufatanye bufunguye, budashingiye ku guhatanira inyungu za buri ruhande, kugira ngo abaturage bungukire ku mutungo kamere w’ibihugu byabo.”

Aya magambo agaragaza ko u Bushinwa bushyigikiye ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bikemurwa binyuze mu bufatanye bwubakiye ku nyungu z’akarere, aho gukoresha umutungo kamere nk’igikoresho cya dipolomasi cyangwa inyungu za politiki z’ibihugu bikomeye.

Ubutumwa bw’u Bushinwa buje mu gihe hakomeje ibiganiro n’imbaraga za dipolomasi zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye ibyo biganiro zasinyanye na Kinshasa amasezerano yerekeye amabuye y’agaciro, ndetse amakuru avuga ko Leta ya RDC hari ibirombe byinshi yazihonze nk’ikiguzi cyo kugira ngo ziyifashe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply