Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe y’inyeshyamba bafatanya ya “Wazalendo” biravugwa ko yongeye kugarura imbaraga muri Teritwari ya Masisi (Kivu y’Amajyaruguru), aho ibitangazamakuru byegereye ubutegetsi byemeza ko mu masaha ashize, iri huriro ririmo gusatira umudugudu w’ingenzi ya Ngungu n’umujyi wa Rubaya ucukurwamo amabuye y’agaciro nyuma y’imirwano ikomeye n’inyeshyamba za AFC/M23 yatangiye ku wa Gatanu, itariki ya 26 Kamena.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko amakuru menshi ava muri ako gace yemeza ko ibintu byakomeje kuba bibi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Kamena. Amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje yumvikanaga mu gace ka Kabingu, gaherereye kuri axe ya Ngungu muri Sheferi ya Bahunde. Urusaku rwa za bombe rwumvikanye mu masaha ya mbere y’umunsi, bigaragaza ko hari imirwano ikomeje cyangwa hari ibirindiro birimo kurwanirwa.
Nk’uko amakuru ava aho akomeza abitangaza, imirwano yatangiye mu gitondo cya kare cyo kuwa Gatanu ubwo abarwanyi ba Wazalendo, bashyigikiwe na FARDC, bagabaga ibitero icyarimwe mu duce twinshi twa Teritwari ya Masisi. Igitero ndetse ngo cyageze no mu duce tumwe na tumwe two muri teritwari byegeranye ya Kalehe iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano ikaze, bivugwa ko ihuriro ryashoboye kwigarurira ibice byinshi bifatwa nk’ingenzi. Muri byo harimo agace ka Kasake, gaherereye hafi ya Ngungu na Rubaya, ndetse n’udusozi twa Runigi na Kanyarubere muri Gurupoma ya Kibabi. Ngo utu duce dutanga amahirwe menshi yo kwegera imbere mu mijyi rwagati.
Ibice byinshi biri mu gihirahiro
Usibye Ngungu na Rubaya, utundi duce dukomeje kotswa igitutu. Uduce tuvugwa cyane cyane ni Kasenyi, Luke, no mu nkengero zaho mu Murenge wa Osso-Banyungu, aho kuba hari impande zihanganye zombi bikomeje gutera impungenge zikomeye mu baturage baho.
Byongeye kandi, ku wa Gatanu havuzwe imirwano mu gace ka Mindjendje (Teritwari ya Walikale) na Bibwe (Gurupoma ya Bashali Mokoto, no muri Masisi).
Mu kwezi gushize n’ubundi imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 yari irimo kuvugwa mu bice byegereye aka gace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro, mbere y’uko izi ngabo zirwanira ubutegetsi zongera gusubizwa inyuma nyuma y’imirwano ikaze.


