Kuri uyu wa Mbere, Igipolisi ya Senegal cyakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya hanze y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo abadepite baganiraga ku ivugururwa ry’itegeko nshinga ryakongerera ububasha Inteko Ishinga Amategeko rikagabanya ubw’umukuru w’igihugu, abanenga iki gitekerezo bavuga ko gishobora guteza akajagari muri guverinoma.
Imiryango ya sosiyete sivile yo muri Senegal n’amashyaka ya politiki bavuga ko iri vugurura ari ukugerageza kwigarurira ubutegetsi kwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko, wirukanwe kuri uyu mwanya mu kwezi gushize na Perezida Faye.
Impaka ku ivugurura ry’itegeko nshinga zishobora gutuma amacakubiri muri Senegal arushaho kwiyongera, cyane cyane hagati ya Perezida Bassirou Diomaye Faye na Sonko nk’uko inkuru dukesha Reuters ivuga.
Kwirukanwa kwa Sonko muri Gicurasi ubwabyo byagaragaje kwiyongera kw’amacakubiri bitewe no kutumvikana ku mavugurura mu gihugu n’uburyo bwo guhangana n’ikibazo cy’imyenda kigenda kiyongera hagati y’aba bagabo bombi.
Umubano hagati yabo wakomeje kuba mubi nyuma y’uko Sonko atorewe kuyobora inteko ishinga amategeko.
Guharanira ivugurura ry’itegeko nshinga birangajwe imbere n’ishyaka riri ku butegetsi Pastef, riyobowe na Sonko. Zimwe mu mpinduka zisabwa zirimo ingingo ibuza perezida uri ku buyobozi kuba umuyobozi w’ishyaka rya politiki.
Nyamara, Perezida Faye na we ni umuyoboke wa Pastef, ariko ntagifite uruhare urwo arirwo rwose mu ishyaka.
Ihuriro rya politiki rishyigikiye perezida ryasabye ko uyu mushinga wo kuvugurura itegeko nshinga wavaho bidatinze kandi rivuga ko Faye agomba gukoresha ububasha bwe uko bwakabaye.
Perezida Faye yatowe mu myaka ibiri ishize, ashyigikiwe na Sonko, umunyapolitiki w’igikundiro ukurikirwa n’urubyiruko rwinshi, wangiwe kwiyamamaza ku giti cye mu matora ya perezida aheruka kubera ibyaha yashinjwaga n’ubutegetsi bwa Macky Sall, biba ngombwa ko Faye ajya mu mwanya we.


