images (2)

AFC/M23 irateganya gushinga Leta yigenga mu burasirazuba bwa RDC: Loni

Sangiza iyi nkuru

Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko umutwe wa AFC/M23 ugifite umugambi wo gushyiraho ubutegetsi bwigenga mu bice ugenzura, bwiswe ‘RĂ©publique fĂ©dĂ©rale du Congo’.

Iyi raporo yashyikirijwe Akanama k’Umutekano ka Loni, ivuga ko AFC/M23 ikomeje gukurikirana intego za politiki, iza gisirikare n’iz’ubukungu zirimo kwagura ibice igenzura, kubaka inzego z’ubuyobozi zikora zitagengwa na Leta ya Kinshasa no gushaka kwemerwa nk’umufatanyabikorwa wa politiki binyuze mu mishyikirano.

Impuguke za Loni zivuga ko intego ya mbere y’uyu mutwe ari ugukuraho ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi, icyakora raporo yazo ikaba ivuga ko nk’andi mahitamo AFC/M23 iteganya gushinga ubutegetsi bwigenga mu burasirazuba bwa RDC.

Iti: “Abayobozi ba AFC/M23 bakomeje gusaba ishyirwaho rya ‘RĂ©publique fĂ©dĂ©rale, kandi baretse igitekerezo bari barigeze gutanga cyo kwinjiza abarwanyi babo muri FARDC, ahubwo basaba ko AFC/M23 ari yo yakubaka ikanayobora ingabo z’iyo Leta nshya.”

Impuguke za Loni zivuga ko uyu mutwe wanakomeje gukoresha impamvu yo kurinda Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema ibyo wita ibikorwa byo kubakorera Jenoside, mu gusobanura impamvu y’ibikorwa bya gisirikare n’ibyo usaba mu biganiro bya politiki.

Raporo kandi ivuga ko nubwo Akanama k’Umutekano ka Loni kafashe umwanzuro 2773 (2025) usaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri RDC no guhagarika inkunga rushinjwa guha AFC/M23, uyu mutwe wakomeje kwagura ibice ugenzura.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, kuva ibiganiro bya Doha byatangira muri Werurwe 2025, ubuso bugenzurwa na AFC/M23 bwiyongereyeho hejuru ya 35%.

Impuguke za Loni zivuga ko AFC/M23 yakomeje gushyira imbere ibikorwa byo kwigarurira utundi duce, turimo utwo muri Walikale, Kisangani, Kalemie na Beni, nubwo ibiganiro bya Washington na Doha byari bigamije gushaka umuti wa politiki ku ntambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply