Ibiro Ntaramakuru bya Iran – IRNA byatangaje ko ibikorwa byo gushyingura Ali Khamenei byatangiye uyu munsi mbere y’igihe cyari cyatangajwe n’abategetsi ba Irani
Nk’uko IRNA ibitangaza, nubwo byari byatangajwe mbere ko umuhango wo gushyingura Ali Khamenei, wahoze ari umuyobozi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Irani, uzatangira ku wa gatanu nimugoroba, ibikorwa byo guha icyubahiro abashyitsi mpuzamahanga byatangiye kandi birakomeje.
Umurambo w’uyu muyobozi, IRNA yise “Umuyobozi w’impinduramatwara wishwe uzira ubwicanyi,” hamwe n’imirambo ya bamwe mu bagize umuryango we, yashyizwe imbere y’igicaniro kiri mu musigiti wa Mosalla muri Tehran.

Nk’uko raporo ibivuga, Mohammad Reza Aref, Visi Perezida wa Mbere wa Iran, yageze ku kibuga cy’indege cya Mehrabad i Tehran kandi arimo kwakira abayobozi n’intumwa mpuzamahanga baje kwitabira uyu muhango.
IRNA yavuze kandi ko Mesbah al-Hoda Bagheri Kani, umukwe wa Ali Khamenei, azashyingurwa ku wa gatanu muri Shahran Square agace ko mu mudugudu wa Kani, mu burengerazuba bwa Tehran, hanyuma umurambo we ukajyanwa i Mosalla.
Mbere yaho, Guverineri wa Tehran n’akanama gashinzwe gutegura umuhango wo gushyingura bari batangaje ko ibikorwa bizatangira mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga(7), hagakorwa umuhango wo gusezera mu musigiti wa Imam Khomeini.


