Umunyamakuru Hitimana Jean Claude ukorera Radio & TV10, aritegura kurushingana na Ishimwe Muhimpundu Adelaide (Ida) bakoranaga.
Hitimana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yateguje abantu ko azarongora iriya nkumi ku wa 05 Nzeri 2026.
Uyu musore n’umukunzi we bari bamaze imyaka ine bakorana ikiganiro cya Siporo kuri Radio & TV10, ariko mu minsi mike ishize Ishimwe wanigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda yatangaje ko yasezeye kuri kiriya gitangazamakuru.
Hitimana yageze kuri Radio & 10 avuye kuri Royal FM, gusa yanamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino kuri Flash FM.


