Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye, Angeline Ndayubaha, yaba ari we wagize uruhare mu kwirukana Ambasaderi Spès Caritas Njebarikanuye wahoze ahagarariye u Burundi mu Bufaransa.
Amb. Njebarikanuye yahamagajwe i Bujumbura ku wa 3 Kamena 2026, nyuma y’igihe kitageze no ku mezi atatu atangiye inshingano zo guhagararira u Burundi i Paris.
Ihamagazwa rye ryabaye nyuma y’amasaha make ahuye akanagirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.
N’ubwo abenshi bahise bahuza ihamagazwa n’uwo muhuro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, aherutse kuvuga ko atari wo watumye ahamagazwa, asobanura ko guhamagara umudipolomate ari icyemezo gisanzwe umukoresha ashobora gufata.
Icyakora, andi makuru avuga ko icyemezo cyo guhamagaza Njebarikanuye kitaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ko ahubwo cyaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Bivugwa ko umugore wa Ndayishimiye yasabye ko Amb. Njebarikanuye akurwa ku mwanya we, mbere y’uko Aloys Sindayihebura ukorera mu biro by’Umukuru w’Igihugu ashyira mu bikorwa ayo mabwiriza.
Andi makuru kandi avuga ko muri Ambasade y’u Burundi i Paris havugwa amakimbirane y’imbere, aho Aline Nduwamariya usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade, avugwa mu birego by’uko yaba yaragiraga uruhare mu kutumvikana n’abayobozi banyuranye bagiye boherezwa muri iyo ambasade.


