IMG-20260703-WA0020

Burera: Green Party yakomereje ibikorwa byo kwegera abarwanashyaka i Nemba na Ruhunde

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party) ryakomereje gahunda yo kwegera abarwanashyaka baryo hirya no hino mu gihugu, aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026 ryahurije hamwe abasaga 250 bo mu mirenge ya Nemba na Ruhunde, mu Karere ka Burera, banatora abayobozi bashya ku rwego rw’imirenge.

Nk’uko iri shyaka ryabitangaje ku rubuga rwa X, iyi gahunda yari igamije kwegera abarwanashyaka no kubaganiriza ku ruhare rwabo mu kubaka ishyaka no gukomeza kurimenyekanisha.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wa Green Party mu Karere ka Burera, Ingabire Julienne, yasabye abarwanashyaka gukomeza kugaragaza isura nziza y’ishyaka, kuba intangarugero aho batuye no kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ibikorwa n’ubutumwa bwaryo.

Yanagarutse ku byo Green Party ivuga ko yagezeho mu bikorwa by’ubuvugizi, birimo gusaba ko abarimu bongererwa umushahara, kuvuganira abaturage ku musanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), ndetse n’ibindi bibazo bireba imibereho y’abaturage.

Komiseri muri Komisiyo y’Imiyoborere Myiza muri Green Party na we yatanze ikiganiro ku ngengabitekerezo y’ishyaka n’intego zaryo, asaba abarwanashyaka gukomeza kuzishyira mu bikorwa.

Iyi nama yasojwe n’amatora y’abayobozi ku rwego rw’umurenge, aho hatowe abagize Komite y’Ishyaka, Komite y’Abagore na Komite y’Urubyiruko.

Green Party yavuze ko buri murenge watoye abayobozi 33 bazahagararira izi nzego.

Ruhunde na Nemba byiyongereye ku yindi mirenge itandatu yo mu karere ka Burera iriya gahunda igezemo, nyuma y’imirenge ya Rugarama, Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Gahunga na Kinoni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply