20260704_030904_copy_720x565

Kera Point-Zéro yasubiye mu maboko ya Twirwaneho na AFC/M23, FDNB na FARDC bayabangira ingata

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’Ihuriro ry’imitwe ya MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 zongeye kugenzura agace k’ingenzi ka Point-Zéro gaherereye mu misozi miremire ya Fizi, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Point-Zéro yafashwe saa munani n’iminota 35 z’igicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, nyuma ya Operasiyo yakozwe na Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23.

Amakuru y’ifatwa ry’aka gace yemejwe na Colonel Rugabo Fidèle uvugira ibikorwa by’ingabo z’iriya mitwe, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Operasiyo ya Point-Zéro irarangiye ubungubu saa munani na 35 z’igitondo. Point zéro, Baruta, Kalonge, Bicumbi na Rubemba hafashwe.”

Rugabo yunzemo ko ihuriro ry’ingabo zirimo iza Leta ya Congo Kinshasa (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), FDLR na Wazalendo nyuma yo kwirukanwa muri biriya bice zatataniye mu byerekezo birindwi.

Rugabo kandi yahise aca amarenga ko ingabo za Twirwaneho na AFC/M23 zigomba gukomereza urugamba mujyi wa Baraka n’i Fizi-Centre.

Point-Zéro yari imaze amezi ane igenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC.

Ku wa 17 Kamena uyu mwaka iriya mitwe yombi yari yisubije kariya gace yari yambuwe n’ingabo za Kinshasa mu byumweru bibiri byari byabanje, gusa birangira yongeye kugatakaza nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru.

Point-Zéro ni ingenzi cyane!

Aka gace gaherereye mu gice cy’imisozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gasanzwe ari amasangano y’uduce twa Minembwe, ndetse n’uduce twa Mikenke, Kipupu, Miki na Mwenga.

Mu bijyanye n’urugamba rwa gisirikare, Point-Zéro inasanzwe izwi nka Kilometre Zéro ifatwa nk’ingenzi cyane kuko uyirimo aba anafite ubushobozi bwo kugenzura ingendo zose z’imodoka zijya mu Minembwe no muri Itombwe.

Abazi ibya gisirikare kandi bemeza ko ugenzura Point-Zéro ashobora kugera byoroshye ku midugudu yo mu misozi iringaniye yo mu Burasirazuba bwa Minembwe, by’umwihariko mu duce turimo Kwa Mulima”, Lusuku, Kanguli na Nakiele dutuwe ahanini n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Ababembe.

Indi mpamvu ikomeye ni uko Point-Zéro ari yo rufunguzo rw’inzira yerekeza mu mujyi wa Baraka, ikindi kariya gace akaba ari na ko kariho iminara ya sosiyete y’itumanaho ya Vodacom, ari yo yonyine itanga umuyoboro ku misozi miremire (kuva mu Bijombo kugera mu Rugezi, no kuva mu Mikenke kugera i Miki).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply