1993png-43354335-b799a-5f4d1

Kwibohora: Perezida Kagame yahaye icyubahiro ingabo zari iza RPA

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yashimiye ingabo zari iza RPA zagize uruhare mu kubohora igihugu kubera ubutwari n’ubwitange zagaragaje, anazirikana abari muri urwo rugamba batakiriho muri iki gihe.

Ni mu butumwa bujyanye n’isabukuru y’imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo.

Yagize ati: “Ndagira ngo ntangire nshimira ingabo zari iza RPA ku butwari n’ubwitange bagize ku byahinduye amateka y’igihugu cyacu. Benshi muri bo ntabwo bagize amahirwe yo kubaho kugeza kuri uyu munsi, ariko ibyo baharaniye biragaragara mu Rwanda tubona.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwamaze imyaka myinshi muri Politiki yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri; ibyatumye habaho urugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo gusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe.

Birimo kubaho mu cyubahiro kandi bafite agaciro.

Kagame yavuze ko ibyo bitekerezo bibi byanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitigeze bizima burundu, kuko bikiriho mu buryo butandukanye ndetse bikaba binagaragara mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Yavuze ko Abanyarwanda babonye byinshi ndetse bakanababara bihagije, ku buryo badashobora gufata biriya bitekerezo nk’ibintu byoroshye.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko umutekano n’imiyoborere myiza u Rwanda rufite ari byo musingi w’ibyo u Rwanda rwagezeho, ashimangira ko “umutekano wo kubaho kwacu ntabwo tuwushakira gushimwa n’abo ahandi.”

Yunzemo ko u Rwanda rugomba gukomeza kuba maso kandi rugahagarara ku byo rwemera.

Perezida Kagame yijeje ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi, kuko Abanyarwanda batazabyemera.

Yaboneyeho gusaba urubyiruko “kumva ko nta wundi ufite inshingano ku Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko n’ubwo hari abashobora gushyigikira u Rwanda abandi bikaba ngombwa ko batemeranya na rwo ku bintu bimwe na bimwe, ikizwi ari uko bishobora kurangira bose baruteye umugongo.

Yaburiye Abanyarwanda ko “twe nta yandi mahitamo dufite. Ni inshingano yacu kureba ko Umunyarwanda wese ashobora kubaho mu mahoro no gutera imbere mu gihugu cye.”

Yunzemo ko kwibohora bizahoraho, ati: “Ni yo mpamvu kwibohora bitazigera birangira, ahubwo bizakomeza kujyana n’igihe, kandi bigaragarire mu mbaraga dushyira mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu uko imyaka ishira.”

Perezida wa Repubulika yibukije Abanyarwanda ko ahazaza bakwiriye hari imbere yabo, abasaba gukomeza kubaka ubumwe, kwanga amacakubiri ayo ari yo yose no gushyira imbaraga mu byo bubaka, kugira ngo hatazagira ikibananira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply