Perezida w’u Burundi akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Évariste Ndayishimiye, yateguye inama ngishanama zitandukanye i Bujumbura kuva kuri uyu wa Mbere, itariki ya 6 Nyakanga, zibanda ku bibazo bya politiki muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko amakuru menshi abivuga, abagize ihuriro ry’abarwanya ubutegetsi rya C64—cyane cyane Martin Fayulu, Delly Sesanga, Dieudonné Bolengetenge, Jean-Marc Kabund, na Francklin Tshiamala, biteganijwe ko bagomba guhura n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi.
Abahagarariye amadini, barimo intumwa za Kiliziya Gatolika n’itorero Église du Christ au Congo (ECC), nabo bari mu batumiwe muri izi nama.
Mu ijoro ryabanjirije izi nama, uwahoze ari senateri, Francine Muyumba, umunyapolitiki wegereye uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, yabajije niba iyi gahunda nshya yemewe cyangwa niba izatanga umusaruro.
Yanditse ku rubuga nkoranyamba rwa X ati: “Hari gahunda nshya y’u Burundi isa nkaho irimo gushyirwa mu bikorwa. Hari ibibazo byinshi byibazwa. Ese iyi ni gahunda y’u Burundi, Congo Kinshasa, cyangwa n’umugambi munshya w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe? Gukomeza kugwiza inzira nta musaruro ugaragara bitanga ni ishusho y’ihungabana rya dipolomasi no gupfusha ubusa igihe. Amahoro muri Congo Kinshasa ntazaturuka ku bwunzi bukurikiranye, ahubwo azaturuka ku bushake bwa politiki buzira umuze n’ibiganiro rusange by’igihugu biyobowe n’abaturage ba Congo ubwabo,”
Ku ruhande rwe, Marie-Ange Mushobekwa, na we ufatanyije na Joseph Kabila akaba n’umwe mu bagize ihuriro Front Commun pour le Congo (FCC), yabajije kutagira aho bubogamiye kw’u Burundi muri uyu mwanya burimo nk’umuhuza.
Yagize ati: “Umuntu uri mu makimbirane ntabwo afite aho abogamiye hasabwa kugira ngo abe umuhuza cyangwa uworoshya ibiganiro muri iyo ntambara. Ni umucamanza akaba n’umuburanyi icya rimwe, kandi ibi bibangamira imigendekere myiza y’urubanza. Ni ikibazo cyo kwihuta mu buryo buhumyi no gupfusha ubusa igihe.”
Nk’uko amakuru menshi aturuka mu Burundi abivuga, Perezida Félix Tshisekedi yahaye Évariste Ndayishimiye inshingano zo gutangiza ibiganiro n’abantu batandukanye bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo ku bijyanye n’ibiganiro bya politiki bishobora kuba birimo AFC/M23 ariko bidakenewemo uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.


