Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yajyanywe mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre giherereye i Huye kugira ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no guhabwa ubufasha bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Shaddyboo adafunzwe, ahubwo ko yoherejwe muri icyo kigo ku bushake bwe, hashingiwe ku byagaragaye mu iperereza n’ibisubizo by’isuzuma ryakozwe.
Yasobanuye ko gahunda yo kumujyana muri rehab igamije kumufasha kureka ibiyobyabwenge no gusuzuma impamvu z’ibanze zaba zaramusunikiye kubikoresha.
Shaddyboo yajyanywe muri icyo kigo ku wa 6 Nyakanga 2026. Ibi bibaye nyuma y’amakuru yavugaga ko yasambanyijwe ku gahato n’umuhanzi Yugi Umukaraza, wari ukurikiranweho no gukoresha ibiyobyabwenge.
Kugeza ubu, dosiye ya Yugi Umukaraza yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, buzafata umwanzuro wo kuyiregera urukiko cyangwa bugire ikindi cyemezo.


