unity-club-meeting--kigali-27-june-2026_55360643725_o-7d1b7

Abo twahoranye niba badashaka kumva ibyo mvuga bazumvira ijeri: Col (Rtd) Bora wahoze muri FDLR

Sangiza iyi nkuru

Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin alias ‘Bora Manasseh’ wahoze ashinzwe ubutasi bwo hanze mu mutwe wa FDLR, yasabye bagenzi be bakiri mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kumva impanuro akunze kubaha, bitaba ibyo bakazumvira ijeri.

Ku wa 27 Kamena uyu mwaka, Bora ari mu bari batumiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’urugamba rwo kuyihagarika yari yateguwe n’ihuriro Unity Club Intwararumuri.

Muri iyi nama Bora usigaye uba mu mutwe w’Inkeragutabara, yagaragaje ko FDLR yahoze abereye umuyobozi ifashwa na Leta ya Kinshasa n’u Burundi ifite umugambi wo kwikiza Abatutsi kuva mu Rwanda, u Burundi bakazakomereza muri Uganda na Somalia.

Muri icyo kuganiro yavuze uko yinjiye muri uriya mutwe, anasobanura birambuye uko imikoranire ufitanye n’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) ndetse n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Uyu mugabo mu kiganiro yahaye BWIZA, yavuze ko iriya nama yabaye umwanya kuri we wo gusaba imbabazi u Rwanda n’abarutuye, kubera inabi yahoze yifuriza u Rwanda ubwo yari akiri mu ishyamba.

Yagize ati: “Nyuma y’inama yabereye mu Intare Arena nanjye nari ndimo nk’umutumirwa havuzwe menshi. Haba mu Rwanda abenshi barashimye kubera ko nagaragaje ububi bwandangaga, ndetse nsaba n’imbabazi. Kuko nabivugaga mfite ipfunwe, muri make nari ndimo kwiyunga no kwigorora ku Banyarwanda naba narahemukiye cyangwa narakomerekeje kubera inabi nahoraga nifuriza u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu warwo.”

Colonel Bora yavuze ko nyuma y’ikiganiro yatanze hari abenshi mu bo bahoze bahuje umurongo bakirwanya Leta y’u Rwanda bamwibasiye cyane bamushinja ubugambanyi, gusa aba ababurira ko nibatumva impanuro ze bizarangira bumviye ijeri.

Ati: “Havuzwe menshi ku bo nakwita abarwanya igihugu cy’u Rwanda, ndetse kugeza aho bavuga ko cyari ikiganiro cy’ubugambanyi. Nanjye bangize umugambanyi, ariko icyo nababwira ni uko ubutumwa njye ntanga ari nk’ubwo gukebura cyangwa se gushishikariza abasigaye hanze twari kumwe mu mashyamba gutahuka bakaza bakubaka igihugu. Niba badashaka kumva ubutumwa cyangwa impanuro ntanga, bazumvira ijeri.”

Col. Bora yavuze ko abapinga na we yahoze ari umwe muri bo, gusa muri iki gihe akaba yishimira kuba yaramaze gusobanukirwa ibyiza by’u Rwanda.

Yunzemo ati: “Abo bose bapinga iherezo ryabo ntabwo ari ryiza, kubera ko niba bapinga, ubundi usibye gusenya igihugu ikindi bazana ni igiki? Ni iki u Rwanda rutagezeho haba mu buvuzi, mu mihanda? Umunyarwanda icyo ashaka aragikora, ikindi bazatuzanira ni igiki? Nibakomeza gupinga rero iherezo ryabo ni uko bazambara amapingu.”

Nshimiyimana yashimangiye ko kuba aheruka guhagarara imbere ya Perezida wa Repubulika akanafata ijambo n’amateka mabi yamuranze atabikoreye, ko ahubwo ari amahirwe akomeye yahawe na we.

Yeruriye abamusebya ndetse n’abasebya u Rwanda ko bidashobora guhungabanya igihugu, kuko cyamaze kwiha umurongo ntakuka, ikindi ingabo z’u Rwanda asigaye abarizwamo zikaba zubakitse neza ndetse zikaba zifite ubudasa utasanga ahandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply