Ushinzwe gushakira isoko Yaya Toure yikomye Pepe Guardiola anamutega iminsi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yuko Pepe Guardiola atavuga rumwe n’umutoza wa Manchester City anengwa kuba atagitanga umusaruro mu ikipe, umujyanama w’uyu musore yikomye uyu mutoza avuga ko atagakwiye kumubuza amahirwe.
yaya
Ibi kandi uyu mujyanama wa toure yabigarutseho nyuma y’uko atabonetse ku rutonde rw’abakinyi bazakina irushanwa rya Champions League hakiyongeraho guhora bacyocyorana mu bihe bitandukanye.
Guardiola ashinja Yaya Toure ko ntacyo yamariye Manchester City muri Shampiona ishize agashimangira ko akwiye kwisubiraho akazamura urwego rw’imikinire ye bitaba ibyo agashaka ikindi akora.
Ibyo byatumye Dimitri Seluk usanzwe ari umujyanama w’uyu musore akanamushakira amasoko anenga Guardila ku myitwarire yamugaragarije anaboneraho kuvuga ko akomeje kumugendaho ashobora kumushakira indi kipe muri Espagne.
Dimistri kandi yateze iminsi uyu mutoza avuga ko niba azatsinda iri rushanwa rya Shampions League azamanika amaboko ndetse akajya no ku mateleviziyo atandukanye akavuga ko ari we mutoza ku isi.
Ibyo ahanini yabigarutseho ashaka gushimangira ko Guardiala atari umuziranenge ku buryo yashyira mu majwi uyu musore ukomoka muri Ivory Coast avuga ko ntacyo ashoboye.
Yagize ati”Guardiola ntazatinda kubona ko yibeshye nadatsinda iri rishanwa rimutegereje nibwo azamenya ko atarakwiye gukoza isoni Toure.Yego icyemezo cye kigomba kubahwa ariko nanone Yaya Toure ni umunyamwuga kuko icyo asabwa gukora cyose aragishobora”,
Dimistri yakomeje agira ati”Icyo nababwira n’uko Toure azongera agakinira Man City atazagenda muri Mutarama , ndatekereza azabona amahirwe yo kuvugurura imikinire ye”.
Si uyu musore utavuga rumwe na Guardiola kuko na Joe Hart wari usanzwe ari umunyezamu w’iyi kipe aherutse kwirukanwa n’uyu mutoza yerekeza muri Torino nyuma yo kunengwa ko nta musaruro atanga.

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *