20260710_161425

Abacanshuro baturutse i Bujumbura boherejwe kurinda Baraka ngo idafatwa na M23

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ingabo z’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho rikomeje kwagura ibice rigenzura mu misozi miremire ya Teritwari za Fizi na Uvira, amakuru mashya avuga ko hari abacanshuro b’abanyamahanga boherejwe mu Mujyi wa Baraka, mu rwego rwo kuwurinda no gukumira ko ririya huriro ryawugeramo.

Amakuru BWIZA yahawe n’amasoko yayo ari i Burundi no mu mujyi wa Uvira avuga ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru hari itsinda rinini ry’abasirikare n’abacanshuro bageze muri uwo mujyi baturutse i Bujumbura, mbere yo kwerekeza i Baraka.

Amakuru avuga ko abo bacanshuro babarirwa muri kompanyi (hagati ya 100 na 200) berekeje muri uriya mujyi batwawe n’amato ya gisirikare bafatiye ku cyambu cya Kalundu.

Amasoko ya BWIZA kandi yayihamirije ko iri tsinda ryajyanye indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Andi makuru kandi avuga ko mu mujyi wa Uvira hagaragaye umubare munini w’abasirikare bakwirakwijwe mu bice bitandukanye by’umujyi no mu nkengero zawo, mu rwego rwo kwirinda ko M23 na Twirwaneho bari mu bice biwukikije bawinjiramo.

I Baraka hoherejwe abacanshuro n’abasirikare benshi, mu gihe AFC/M23 na Twirwaneho bamaze gusubiza inyuma ingabo za FARDC n’iz’u Burundi (FDNB) mu bice byinshi byo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Minembwe, Mikenke, Bilalomboli, Ruhinamavi, Ilundu, kwa Harera, Gakenke, kwa Mulima, Point-Zéro, Karongi, Bicumbi n’ahandi.

Ibyo byazamuye impungenge ko iri huriro rishobora gukomeza rikerekeza ku Mujyi wa Baraka, mbere yo gukomereza muri Fizi cyangwa se Kalemie isanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Tanganyika.

Ibi kandi bihurirana n’ibiheruka gutangazwa na Depite Justin Bitakwira, waburiye ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC ko Baraka ishobora kuba inzira ifungura umuhanda ujya i Kalemie, mbere yo gusaba ko hafatwa ingamba zihuse zo kuyirinda.

Si ubwa mbere Leta ya RDC ivuzweho kwifashisha abacanshuro mu ntambara ihanganyemo na AFC/M23.

Mu ntangiriro za 2025, nyuma yo gufatwa kwa Goma, abacanshuro b’Abanya-Romania bari barahawe akazi na Kinshasa basubijwe iwabo nyuma yo kunyuzwa mu Rwanda.

Kuva icyo gihe, amakuru atandukanye yakomeje kuvuga ko mu burasirazuba bwa RDC hakomeje gukorera abandi bacanshuro bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Colombia, u Bubiligi n’ahandi.

Raporo iheruka y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo bya RDC na yo yagaragaje ko hari abaturage bakomoka muri El Salvador bagaragaye mu bikorwa bifitanye isano n’umutekano muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru