6.jpg_copy_1000x695

Ba Ofisiye barimo Maj. Gen Bayingana bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, bwasezeye mu cyubahiro ba Ofisiye hafi 50 bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi.

Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 14, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Uyu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, abagaba b’ingabo, ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru n’imiryango y’abagiye mu kiruhuko.

Mu ijambo yavuze mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Minisitiri Marizamunda yashimiye abasezerewe ku bw’umurava bagaragaje mu gukorera igihugu, anabashimira uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera kubaka igihugu.

Yashimye kandi uruhare rwabo mu guhindura RDF ingabo zikomeye, zifite ubunyamwuga kandi zubashywe ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’imikoranire n’ibindi bihugu, ashimangira ko ibikorwa byabo bisize umurage uhoraho.

Minisitiri Marizamunda yanashimiye abo bashakanye ku nkunga idasanzwe batanze, agaragaza ko bitanze cyane mu gukomeza guhuza imiryango mu gihe abo bashakanye babaga bari mu butumwa bw’akazi.

Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abasezerewe ku rukundo rw’igihugu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi kabo.

Yabashimiye kuba barigishije abakiri bato mu ngabo, bakabatoza indangagaciro za RDF, ibyatumye habaho urubyiruko rwiteguye kurinda igihugu. Yagaragaje ko RDF n’igihugu bizakomeza kungukira ku bunararibonye, ubwenge n’inama by’abasezerewe.

Mu izina ry’abasezerewe, Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yagaragaje ko batewe ishema n’iterambere rikomeye RDF imaze kugeraho.

Yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’ubuyobozi bufite icyerekezo mu kubaka Ingabo z’u Rwanda zikomeye kandi zishyize hamwe.

Bayingana yemeje ko nubwo basezeye ku mirimo ya gisirikare, bazakomeza kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, ikinyabypfura no kwitanga, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Umuhango wasojwe no gushyikiriza abasezerewe icyemezo cy’ishimwe mu kubaha icyubahiro ku bw’akazi k’indashyikirwa n’umuhate bagaragaje mu Ngabo z’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply