20260711_080635

M23 yafashe Gipupu

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi ba AFC/M23 ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, bigaruriye Centre ya Gipupu yo muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace abivuga, ifatwa rya Gipupu ryabaye nyuma y’imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 ifatanyije na Twirwaneho n’ihuriro ry’Ingabo za FARDC na Wazalendo.

Ababonye ibyabaye bavuga ko, uretse imirwano yahuje Wazalendo na AFC/M23, no gukoresha za drones byagaragaye muri icyo gikorwa cya gisirikare.

Abagize sosiyete sivile bo muri ako gace bavuga ko iyi mirwano yatumye abaturage benshi bava mu byabo, bahungira mu bice bitandukanye bya Gipupu n’inkengero zaho.

Gipupu yasubiye mu maboko ya M23, mu gihe mu Ukuboza 2025 uyu mutwe na bwo wari wafashe kariya gace ukirukanyemo ingabo zari ziganjemo iz’u Burundi zahise zihungira i Fizi.

Byari nyuma gato y’uko M23 yari yamaze gufata umujyi wa Uvira, mbere yo kuwuvamo nyuma y’icyumweru kimwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply