20260711_111724_copy_1000x666

U Burusiya burashaka gusanga RDF i Cabo Delgado?

Sangiza iyi nkuru

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yijeje Mozambique ko igihugu cye cyiteguye kuyiha ubufasha bwa gisirikare mu rwego rwo kuyifasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

Ku wa 9 Nyakanga 2026, Lavrov yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Mozambique rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Daniel Chapo cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maria Manuela dos Santos Lucas.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Lavrov yavuze ko u Burusiya bwiteguye gufasha inshuti zabwo za Mozambique guhangana n’iterabwoba rikomeje kugaragara mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Ati: “Ikindi gice cy’ingenzi cy’ubufatanye bwacu ni ukurwanya iterabwoba. U Burusiya bwiteguye gusubiza ubusabe bwa Mozambique ku bufasha dushobora gutanga mu guhangana n’iterabwoba rikigaragara mu majyaruguru y’igihugu.”

Nubwo Lavrov atatangaje uburyo ubwo bufasha buzatangwa, ntiharamenyekana niba u Burusiya bwakohereza ingabo zabwo muri Mozambique cyangwa se abacanshuro bo mu mutwe witwara gisirikare wo muri kiriya gihugu wa Africa Corps muri iki gihe ubarizwa mu bihugu byinshi bya Afurika.

Mu gihe u Burusiya bwaba bwohereje ubufasha bwabwo bwa gisirikare, bwahasanga ubw’u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021, aho izi ngabo zagize uruhare rukomeye mu kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al-Sunnah.

U Rwanda rwarushijeho kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Mozambique muri 2024, ubwo Umuryango wa SADC wacyuraga ingabo wari ufite muri Mozambique.

Nyuma y’uko SADC ikuye ingabo zayo muri Cabo Delgado, Mozambique yasabye u Rwanda kongera umubare w’ingabo zarwo, ndeste Kuva icyo gihe ibikorwa bihuriweho na RDF n’ingabo za Mozambique byakomeje gutanga umusaruro, ibirindiro byinshi bya Ansar al-Sunnah birasenywa ndetse abarwanyi benshi baricwa, mu gihe abandi bafashwe cyangwa bagahungira mu mashyamba.

Mu gihe u Burusiya bwashyira mu bikorwa ubufasha bwatangajwe na Lavrov, si ubwa mbere bwaba bukoranye n’u Rwanda kuko ibihugu byombi bisanzwe bikorana mu rwego rw’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply