Nyuma y’amezi hafi abiri Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) rutangaje urupfu rwa Kabuga Félicien, raporo y’iperereza ryihariye yashyizwe ahagaragara igaragaza uko amasaha ye ya nyuma yagenze n’ibyashingiweho hafatwa umwanzuro ko yazize urupfu rusanzwe.
Kabuga, washinjwaga kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026, ari mu kigo cy’imfungwa cya Loni kiri i La Haye mu Buholandi, aho yari afungiye by’agateganyo.
Urupfu rwe rwabaye nyuma y’imyaka hafi itatu urubanza rwe ruhagaritswe kubera uburwayi bukomeye bwaterwaga n’izabukuru, bwatumaga atagishobora gukurikirana iburanisha.
Nyuma yo gutangaza urwo rupfu, IRMCT yahise ishyiraho iperereza ryigenga, riyobowe n’Umucamanza Alphons Orie, kugira ngo hamenyekane niba hari ikidasanzwe cyaba cyaratumye Kabuga apfa.
Raporo yagejejwe kuri Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, ku wa 6 Nyakanga 2026, igaragaza ko mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi, abakozi b’ibitaro bya gereza ya Haaglanden binjiye mu cyumba Kabuga yabagamo kugira ngo bamusukure kandi bamuhe ifunguro rya mu gitondo.
Nta kibazo kidasanzwe cyari cyagaragaye icyo gihe.
Ahagana saa tanu n’iminota 13, Kabuga yafashijwe n’umukozi wa gereza guhamagara umwe mu bakobwa be kuri telefone. Bombi baganiriye iminota igera kuri irindwi, nyuma ubuzima bukomeza nk’uko byari bisanzwe.
Ku isaha ya saa sita z’amanywa, umukozi wa gereza yamugejejeho ifunguro rya saa sita ryari rigizwe n’umuceri, karoti, inyama, icyayi na yogourt. Nyuma yo kurimushyira, yasohotse mu cyumba aragifunga.
Hashize iminota hafi 50, undi mukozi wa gereza yahengereje mu kadirishya kari ku rugi rw’icyumba kugira ngo arebe uko ameze.
Yabonye Kabuga yicaye mu kagare k’abafite ubumuga, umutwe wunamye. Mu ntangiriro yatekereje ko ashobora kuba asinziriye.
Nyuma yafunguye urugi rw’icyumba, yinjirana n’umukozi ushinzwe isuku.
Bakimara kugera imbere basanze ifunguro yari yahawe ritakozweho, ndetse n’ibyo kurya byari biherekeje ifunguro bitarakorwaho.
Bamwegereye basanga atagihumeka. Bahise bihutira guhamagara muganga wari uri ku kazi.
Raporo igaragaza ko saa sita n’iminota 51 umuforomo yahise amenyesha muganga wari mu nyubako.
Mu gihe kitageze ku munota umwe muganga yageze mu cyumba, asuzuma Kabuga, yemeza ko yamaze gupfa.
Icyo gihe ubuyobozi bwa gereza bwahise butegeka ko icyumba gifungwa, kandi ko umuntu wese wagira impamvu yo kukigeramo yandikwa, hagashyirwaho n’igihe yahageze.
Ibi byari bigamije kurinda ibimenyetso byose bishobora gukenerwa mu iperereza.
Ku mugoroba, muganga w’inzobere mu gusuzuma imirambo yinjiye mu cyumba aherekejwe n’abaganga, abaforomo n’abacungagereza.
Yabanje gusuzuma icyumba cyose kugira ngo arebe niba hari ibimenyetso byerekana ko habaye urugomo cyangwa ko hari uwinjiye mu buryo budasanzwe.
Nta kintu na kimwe cyagaragaye. Nyuma bakuye umurambo wa Kabuga mu kagare, bawuryamisha ku buriri maze batangira kuwusuzuma.
Basuzumye umutwe, ijosi, amaso, umunwa, amaboko, amaguru n’ibindi bice by’umubiri.
Raporo ivuga ko nta gikomere, nta kimenyetso cyo kunigirwa, gukubitwa cyangwa ubundi buryo bwose bw’urugomo cyabonetse.
Ibyo byatumye abaganga banzura ko nta gihamya igaragaza ko yishwe.
Nubwo mu cyumba Kabuga yararagamo nta kamera zicunga umutekano zari zihari, abakoze iperereza bakoresheje amashusho yafashwe na camera zo hanze y’icyumba.
Ayo mashusho yagaragaje ko nyuma yo guhabwa ifunguro rya saa sita nta wundi muntu winjiye mu cyumba cye kugeza igihe abakozi bamusangaga atakiri muzima.
Ibi byafashije gukuraho amakenga y’uko hari umuntu washoboraga kuba yaramugiriye nabi.
Nyuma y’isuzuma ry’inyuma ku murambo, abaganga banzuye ko nta mpamvu yo kubaga umurambo ngo hakorwe isuzuma ry’imbere.
Basobanuye ko nta kimenyetso cyagaragazaga uburozi, urugomo cyangwa ikindi cyatuma hakorwa iryo suzuma.
Tariki ya 20 Gicurasi 2026, ishami rishinzwe isuzuma rya gihanga muri Haaglanden na ryo ryatanze raporo yemeza ko urupfu rwa Kabuga rwatewe n’indwara z’umutima n’ibindi bibazo by’ubuzima yari amaranye igihe bitewe n’izabukuru.
Nyuma yo gutangwa kw’icyemezo cy’urupfu n’inzego z’u Buholandi, umuryango wa Kabuga wemerewe gufata umurambo we.
Tariki ya 28 Gicurasi 2026, umurambo we wakuwe mu Buholandi.
Nubwo raporo ya IRMCT itatangaje aho wajyanywe, amakuru yaje kumenyekana nyuma yemeje ko yashyinguwe mu ibanga rikomeye mu gace ka Waterloo mu Bubiligi.
Mu mwanzuro wa nyuma, Umucamanza Alphons Orie yatangaje ko nta kimenyetso na kimwe cyabonetse cyerekana ko Kabuga yaba yarishwe cyangwa yagiriwe nabi.
Yasobanuye ko ibimenyetso byose byakusanyijwe, ubuhamya bw’abakozi ba gereza, raporo z’abaganga ndetse n’isuzuma ryakorewe umurambo, byerekanye ko yazize urupfu rusanzwe rwatewe n’uburwayi yari amaranye igihe, cyane cyane uburwayi bw’umutima n’ingaruka z’izabukuru.
Ibyo byatumye IRMCT ifata umwanzuro wo gusoza burundu iperereza, ivuga ko nta zindi nzego z’ubugenzacyaha zari zikenewe kuri uru rupfu.


