U Burusiya bwatangaje ko buhangayikishijwe n’amakuru avuga ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abacanshuro b’abanyamahanga, bamwe muri bo bafite uburambe mu ntambara yo muri Ukraine bifashishwa nk’abatoza n’abakoresha za drone.
Ibi byatangajwe ku wa 26 Kamena 2026 na Anna Evstigneeva, uhagarariye by’agateganyo u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, mu nama y’Akanama k’Umutekano yigaga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Nk’uko inyandikomvugo y’iyo nama ya Loni ibigaragaza, Evstigneeva yagize ati: “Duhangayikishijwe n’amakuru avuga ko abacanshuro b’abanyamahanga, bamwe muri bo bafite uburambe mu ntambara yo muri Ukraine, bakoreshwa nk’abatoza ndetse n’abakoresha za drones.”
Uyu mudipolomate w’u Burusiya yanibukije igitero cya drone cyagabwe i Goma ku wa 11 Werurwe 2026 cyahitanye umukozi wa UNICEF, Karine Buisset, agaragaza ko ikoreshwa ry’izi ndege rikomeje guteza impungenge.
Icyakora, Evstigneeva ntiyigeze agaragaza uruhande abo bacanshuro baba barwanira, yaba Ingabo za RDC (FARDC), AFC/M23 cyangwa undi mutwe.
Icyakora raporo zitandukanye zirimo n’iheruka gusohorwa n’itsinda ry’impuguke za Loni kuri Congo Kinshasa, zivuga ko Kinshasa ari yo ikoresha abacanshuro muri iriya ntambara, barimo n’abanya-El Salvador.
Mbere y’ijambo ry’uriya mudipolomate w’Umurusiya, Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, James Swan, yari yabwiye Akanama k’Umutekano ko umutekano mu burasirazuba bwa RDC ugikomeje kuzamba, n’ubwo hari ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar.
Swan yavuze ko umutwe wa ADF ukomeje kwica abaturage, ati: “Kuva natanga raporo iheruka, abantu 28 bishwe n’umutwe wa ADF.”
Yanagaragaje ko abaturage bagera kuri miliyoni 27 muri RDC bakomeje guhura n’ibibazo by’inzara n’umutekano muke.
Mu ijambo rye kandi, Evstigneeva yavuze ko umutwe wa ADF ukomeje guteza impungenge, agira ati: “Abayobozi ba ADF barimo gukoresha uko amakimbirane yiyongera mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo bongere ibikorwa byabo by’iterabwoba.”


