Umugore wo muri Uganda witwa Claire Kirabo, wari umaze imyaka itandatu arwariye mu cyumba cyita ku barembye (ICU) mu Bitaro Bikuru bya Mbarara, yapfuye ku wa 12 Nyakanga 2026, asoje urugendo rw’ubuzima rwari rwaratangaje benshi.
Ibitaro bya Mbarara byatangaje ko Kirabo ari we murwayi wamaze igihe kirekire kurusha abandi muri ICU y’ibi bitaro, aho yari amaze imyaka itandatu yitabwaho n’itsinda ry’abaganga n’abaforomo b’inzobere.
Claire Kirabo yajyanywe muri ibi bitaro muri Kanama 2020 nyuma yo kugwa igihumure iwe mu rugo. Icyo gihe yari afite imyaka 27 ndetse yakoraga nk’umunyamabanga mu biro by’Uhagarariye Perezida wa Uganda mu Karere ka Lwengo.
Mu mizo ya mbere yajyanywe ku Bitaro bya Masaka, ariko kubera ko ibikoresho byo kwita ku barembye bitakoraga, yimurirwa mu Bitaro bya Mbarara.
Abaganga basanze yaratewe n’ubwoko budasanzwe bw’indwara y’ubwonko (stroke) yibasiye igice cyo hasi cy’ubwonko, bituma atabasha guhumeka wenyine. Byabaye ngombwa ko ahabwa imashini imufasha guhumeka, ari na yo yakomeje kumubeshaho imyaka yose yamaze muri ICU.
Nubwo ubuzima bwe bwari bukomeye, uko imyaka yagiye ishira yagaruye ubwenge ndetse atangira kuvugana n’abamwitagaho akoresheje mudasobwa yahawe n’umuganga wamufashaga gukora imyitozo ngororamubiri ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yerekanaga inyuguti akoresheje amaso kugira ngo agaragaze ibyo akeneye.
Abaganga bavuga ko uko yakomezaga kwitabwaho, yongeye kumva ibice bimwe by’umubiri, ibintu byahaga icyizere umuryango we n’abamuvuraga.
Icyakora, kumwitaho byasabaga amafaranga menshi. Mu 2022, umuryango we watangaje ko watangaga nibura amashilingi ya Uganda ibihumbi 70 buri joro yo kumurwariza muri ICU. Buri kwezi kandi wasohoraga hagati ya miliyoni 3,5 na miliyoni 4 z’amashilingi ya Uganda ku buvuzi, mu gihe gahunda y’imirire ye yihariye yatwaraga hafi miliyoni 2 buri kwezi.
Ibitaro bya Mbarara byavuze ko urupfu rwa Kirabo rusize amateka adasanzwe, kuko abarwayi benshi bajyanwa muri ICU bahamara ukwezi kumwe cyangwa abiri gusa.
Amakuru agaragaza kandi ko imyaka itandatu Kirabo yamaze muri ICU ihwanye n’igihe cyanditswe muri Guinness World Records cy’umunya-Poland Janusz Åšwitaj, wamaze imyaka itandatu mu cyumba cyita ku barembye nyuma y’impanuka yo mu muhanda yabaye mu 1993. Nta makuru agaragaza ko Claire Kirabo yari yaranditswe ku mugaragaro muri icyo gitabo cy’uduhigo.


