2026-06-30T110154Z-421841281-RC284MAJZD4M-RTRMADP-3-SAFRICA-XENOPHOBIA

Afurika y’Epfo: Abanyamahanga basaga ibihumbi 53 bamaze kwirukanwa

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko abanyamahanga barenga 53,000 birukanwe cyangwa bacyurwa iwabo kuva itangije igikorwa cy'”imicungire y’abimukira” mu byumweru bitanu bishize.

Benshi muri abo banyamahanga birukanwe bakomoka muri Malawi, Zimbabwe na Mozambique, ndetse uwo mubare ushobora kwiyongera kuko ibikorwa byo kwirukana no gucyura abanyamahanga bikomeje.

Igihugu cya Afurika y’Epfo kirimo gukora kimwe mu bikorwa binini cyane byo guhashya abimukira badafite ibyangombwa byemewe cya mbere kibayeho muri iyi myaka ishize, nyuma y’ibyumweru bishize haba imyigaragambyo yo kwamagana abimukira yabayemo urugomo, gutera ubwoba no gusahura.

Abigaragambya bakomeje gusaba ko habaho uburyo bukomeye cyane bwo kugenzura imipaka no kwirukana ku bwinshi, bagashinja abimukira kugira uruhare mu bushomeri bwinshi buri muri icyo gihugu, ikigero gikomeje kwiyongera cy’ubugizi bwa nabi n’irindimuka rya serivisi zigenewe abaturage.

Umuryango w’Abibumbye waburiye ku kudakoresha abimukira nka nyirabayazana w’ibibazo byo mu mibereho n’ubukungu Afurika y’Epfo ifite.

Impirimbanyi zirwanya abimukira zakangishije ko zizajya zikora imyigaragambyo rimwe mu cyumweru yo kwotsa igitutu leta kugeza ibyo zisaba bigezweho, ndetse hari ubwoba ko iyo myigaragambyo ishobora guhinduka iy’urugomo.

Abigaragambya bari bashyizeho “itariki ntarengwa yabo bwite” ya 30 Kamena kugira ngo abimukira bose badafite ibyangombwa byemewe babe bamaze kuva muri icyo gihugu. Byatumye abanyamahanga benshi bava muri Afurika y’Epfo bahunga urugomo no guterwa ubwoba nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, ibihugu byinshi, birimo Ghana, Nigeria, Uganda na Kenya, byakoresheje indege mu gucyura abaturage babyo.

Ku Cyumweru, Minisitiri w’ubutabera no guteza imbere itegekonshinga w’Afurika y’Epfo, Mmamoloko Kubayi, yatangaje ko abanyamahanga 53,499 ari bo barirukanwe abandi bacyurwa iwabo, “biganjemo Abanya-Malawi, bakurikiwe n’Abanya-Zimbabwe n’Abanya-Mozambique”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply