240107-RWANDA-Hemedti-meets-President-Paul-Kagame-2-atGeneralDagallo-1024x746

Gen. Hemedti wa RSF yakatiwe urwo gupfa

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo muri Sudani rwakatiye urwo gupfa Gen. Mohamed Hamdan Dagalo ‘Hemedti’ uyobora umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu ndetse na jenoside.

Ni ibyaha byakorewe mu gace ka West Darfur.

Hemedti n’abandi bayobozi 15 bakuru ba RSF bakatiwe badahari, nyuma y’urubanza rwabereye mu mujyi wa Port Sudan ugenzurwa n’ingabo za Leta ya Sudani.

Urukiko rwavuze ko rwabahamije ibyaha birimo gutegura no gukora ibitero byahitanye abaturage, gusenya ibikorwa remezo, gusahura imitungo ndetse no kwibasira amashuri, insengero n’ahantu hatuwe n’abaturage.

Urubanza rwibanze cyane ku byabereye mu mujyi wa El Geneina usanzwe ari umurwa mukuru wa West Darfur, aho RSF n’imitwe iyishyigikiye bashinjwa kugaba ibitero bikomeye mu 2023, birimo icyahitanye Khamis Abbakar wari Guverineri wa West Darfur.

Mu bandi bakatiwe harimo Abdelrahim Hamdan Dagalo usanzwe ari murumuna wa Hemedti akaba n’umwungirije muri RSF, undi murumuna wabo witwa witwa Al-Qoni Hamdan Dagalo ndetse n’umuyobozi wa RSF muri West Darfur, Abdul Rahman Juma Barkallah.

Umucamanza Mohamed Al-Amin yanategetse ko umutungo wa RSF ufatirwa, ndetse asaba inzego zibishinzwe kwitabaza Polisi Mpuzamahanga kugira ngo abahamwe n’ibyaha bashakishwe, bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.

Iki ni cyo cyemezo cya mbere cy’urukiko gihamije ibyaha ubuyobozi bukuru bwa RSF kuva intambara yo muri Sudani yatangira muri Mata 2023.

Icyakora ntibiramenyekana uko kizashyirwa mu bikorwa, kuko RSF igifite ububasha mu bice byinshi byo mu burengerazuba bwa Sudani, mu gihe aho Hemedti aherereye hatazwi.

 

RSF ntacyo iratangaza kuri kiriya cyemezo cy’urukiko, ariko mbere yagiye ihakana ibyo ishinjwa byo gukora ibyaha by’intambara, ivuga ko itigeze igaba ibitero byibasira abaturage.

Ku rundi ruhande, Umuryango w’Abibumbye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashinje uriya mutwe n’imitwe y’Abarabu iyishyigikiye gukora ibitero byibasira cyane abaturage b’Abamasalit bo muri Darfur.

Raporo ya Human Rights Watch yo mu 2024 yavuze ko ibikorwa by’urugomo byabereye muri El Geneina hagati ya Mata na Ugushyingo 2023 byahitanye abantu ibihumbi, ndetse bigatuma ibihumbi magana bahunga.

Kuva intambara hagati ya RSF n’ingabo za Leta ya Sudani itangiye, imibare yerekana ko abarenga 150,000 bishwe, mu gihe abarenga miliyoni 12 bamaze kuva mu byabo.

Ni mu gihe ababarirwa muri miliyoni 28 bugarijwe n’inzara ikabije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply