Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kurangwamo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23, Perezida Félix Tshisekedi yakajije ibikorwa bya dipolomasi yohereza Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw’akarere, Floribert Anzuluni Isiloketshi, nk’intumwa ye idasanzwe mu bihugu bitatu.
Ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, Anzuluni yakiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni mu rwuri rwe i Kisozi.
Yari amushyiriye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Tshisekedi.
Nyuma y’ibiganiro, Museveni yavuze ko baganiriye ku bibazo bihuriweho, by’umwihariko umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, ashimangira ko amahoro n’umutekano ari ingenzi ku iterambere ry’abaturage b’akarere.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Amahoro n’umutekano mu karere kacu ni ingenzi ku mibereho myiza y’abaturage, kandi tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu gushakira ibisubizo ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.”
Uru ruzinduko rwakurikiye urwa Perezida Tshisekedi muri Uganda rwabaye tariki ya 11 na 12 Gicurasi 2026, aho we na Museveni basinye amasezerano atandatu agamije guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, imiyoborere n’ibindi bikorwa by’iterambere hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma ya Uganda, ku wa Kabiri, Floribert Anzuluni yakomereje urugendo muri Togo, aho yakiriwe i Kara na Perezida Faure Gnassingbé na we yashyikirije “ubutumwa bwihariye bwa Perezida Félix Tshisekedi”, nk’uko ibiro Ntaramakuru ACP by’abanye-Congo byabitangaje.
Anzuluni yavuze ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Gnassingbé, amushimira uko yakiriye ubutumwa bwa Tshisekedi ndetse n’uruhare Togo ikomeje kugira mu gushyigikira amahoro arambye muri RDC.
Yavuze kandi ko uru ruzinduko rugaragaza umubano mwiza hagati ya Kinshasa na Lomé ndetse n’ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza ubufatanye mu gushakira Afurika amahoro, umutekano no guteza imbere ukwishyira hamwe kw’akarere.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, Anzuluni yakomereje ingendo ze i Gitega mu Burundi, aho yakiriwe na Perezida Évariste Ndayishimiye ari na we uyoboye w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze “ku ihindagurika ry’umutekano mu burasirazuba bwa RDC no gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Burundi na RDC.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyihishe inyuma y’ingendo z’iriya ntumwa ya Tshisekedi, gusa zabaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo wakomeje kuzamba kubera imirwano ikomeje gusakiranya ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa na AFC/M23.
Umubano kandi hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje kuzamo amakimbirane ashingiye ku birego bya Kinshasa ishinja Kigali gushyigikira AFC/M23, ibyo yo yakomeje guhakana.
Muri iki gihe ibiganiro by’amahoro biri kubera mu nzira zitandukanye zirimo ibya Washington na Doha birakomeje, ariko ntibiragaragaza umusaruro ugaragara ku kibuga cy’imirwano, nubwo impande zose zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza inzira y’ibiganiro.


