Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho babiri bashya muri Guverinoma, bagiye kuyobora ubunyamabanga buhoraho muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.
Abashyizwe muri iyo myanya ni Ngabo Brave Olivier wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, na Ishungure Parfait wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ngabo Brave Olivier yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Yayoboye ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere urubyiruko, ubuhanzi n’umuco, harimo gahunda za YouthConnekt n’ubufatanye n’inzego zitandukanye zigamije guteza imbere impano zishingiye ku muco.
Ku rundi ruhande Ishungure Parfait asanzwe ari impuguke mu bukungu n’iterambere, akaba yaragiye akora imirimo itandukanye muri Guverinoma no mu nzego z’iterambere, by’umwihariko mu igenamigambi, ishoramari n’ubufatanye mpuzamahanga.
Ni we ugiye gusimbura Ngabo Brave Olivier ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.


