Abantu 11 bapfuye naho 19 barakomereka mu nkongi y’umuriro yabereye mu kigo cy’imfubyi mu nkengero z’umurwa mukuru wa Algeria mu gitondo cyo kuwa Kane, nk’uko ​itangazamakuru rya leta ryabitangaje kuwa Gatatu.
Iyi nkongi y’umuriro yabereye mu kigo cy’imfubyi giherereye mu Karere ka Mohammadia mu nkengero z’uburasirazuba bwa Algiers, umurwa mukuru wa Algeria.
Icumi mu bakomeretse bagize ubushye buri ku bukana butandukanye, mu gihe abashinzwe ubutabazi bakuye abantu batanu bafite ubumuga mu kigo cy’imfubyi babajyana ahantu hatekanye, nk’uko ​ikigo gishinzwe kurengera abaturage cyabitangaje.
Algeria imaze iminsi yibasiwe n’ubushyuhe bukabije, aho inzego zishinzwe kurinda abaturage zimaze kuzimya inkongi 913 mu gihugu hose kuva ku itariki ya 8 Nyakanga, nk’uko ​ikigo cy’itangazamakuru cya leta, APS, cyabitangaje kuwa Gatatu.


