Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko adashobora gucecekeshwa ku bibazo bireba umutekano w’u Rwanda n’akarere, ashimangira ko azakomeza kuvuganira igihugu kugeza igihe azaba atakiriho.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga inama ya Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi yabereye muri Intare Conference Arena mu Karere ka Gasabo.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko nta sano ifitanye n’u Rwanda, ahubwo ko ikibazo ari icy’imbere muri Congo kimaze imyaka myinshi kidakemurwa.
Yagize ati: “Iyi ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC ntabwo yatangiriye mu Rwanda cyangwa ngo itangizwe n’u Rwanda. Ariko hari abashaka kuyigira ikibazo cy’u Rwanda, bagahuza buri kibazo kibaye n’u Rwanda, bakavuga ko ari rwo rwagiteye cyangwa rugomba kubiryozwa.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya M23 kitakomotse ku Rwanda, ahubwo ko cyari gisanzwe gihari kuva mu myaka yashize, ariko ntigikemurwe, bityo kongera kubura kwacyo bikaba bidakwiye guhinduka impamvu yo gushinja u Rwanda.
Yavuze ko mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Nairobi, yabajije Perezida Félix Tshisekedi impamvu ikibazo cya M23 cyahindutse icy’u Rwanda.
Nk’uko Perezida Kagame yabivuze, yabajije Tshisekedi niba yari azi ko umutwe wa FDLR wari warafashe ibice bya Rutshuru ndetse ukanakusanyayo imisoro.
Ngo Tshisekedi yemeye ko yari yarabyumvise, undi impamvu atemera ubusabe u Rwanda rwahaye Kinshasa ngo bafatanye gukemura ikibazo cy’uyu mutwe.
Perezida Kagame yavuze kandi ko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, muri iyo nama yasobanuye ko abarwanyi ba M23 batangiye ibitero byo mu Ugushyingo 2021 baturutse ku butaka bwa Uganda, agaragaza ko ikibazo kitaturutse ku Rwanda.
Yashimangiye ko ikibazo gihangayikishije u Rwanda ari umutwe wa FDLR, avuga ko ugomba gusenywa, byakorwa na Leta ya Congo cyangwa Umuryango w’Abibumbye cyangwa, bigakunda u Rwanda rukabikora mu rwego rwo kurinda umutekano warwo.
Gusenya FDLR biri mu ngingo zikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington.
Perezida Kagame yanagarutse kuri ayo masezerano, avuga ko mbere yabonaga gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gufasha gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda na RDC ari nziza, ariko nyuma akaza kubona ko hari indi migambi yari iyihishe inyuma.
Ati: “Twabanje gutekereza ko bashaka gukemura ikibazo cya politiki n’umutekano, hanyuma hakaza ubufatanye mu bukungu hagati ya Amerika, RDC, u Rwanda n’akarere. Twabyakiriye neza, ariko nyuma twaje kubona ko ari umutego.”
Yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi ku bibazo byose biri muri RDC, harimo no gusabwa gukura ingabo zarwo muri icyo gihugu, mu gihe ikibazo cya M23 gikomeza gufatwa nk’icy’u Rwanda kandi ari ikibazo kiri hagati ya Leta ya Congo n’abaturage bayo.
Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda ruherutse kugeza ku bihugu bikomeye amakuru yerekeye ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge mu bice bya Minembwe, ariko rutungurwa n’uko umwe mu bitabiriye ibyo biganiro yarubwiye ko icyo kibazo kitamureba
Yagize ati: “Ikibabaje ni uko umuntu yavuze ngo mutazana icyo kibazo, ntabwo kibareba. Ni nko kuvuga ngo bariya bantu kuba bari kwicwa kubera abo bari bo, ntabwo bibareba.”
Kagame Yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera gucecekesha ku bibazo bireba umutekano warwo cyangwa ubwicanyi bukorerwa abaturage, avuga ko ibyo bitazashoboka.
Ati: “Gucecekesha abantu ntekereza ko bizakomera kurenza uko abantu babitekereza… Nzaceceka gusa igihe nzaba napfuye. Ubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kuncencekesha.”
Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito, rutazemera gucecekeshwa cyangwa ngo rwihanganire abagambiriye kurugirira nabi.


