20260717_141727

Perezida Kagame yavuze uko we, Dr. Ndahiro na Tom Byabagamba bafungiwe mu Bufaransa 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga, yavuze uko we na Dr. Emmanuel Ndahiro na Tom Byabagamba bari abarinzi be bafungiwe i Paris mu Bufaransa, ubwo bari bahitabiriye inama bahuriyemo na Leta ya Habyarimana.

Mu mpera za 1991 ni bwo u Bufaransa bwari buyobowe na Perezida François Mitterand wari inshuti ikomeye wa Habyarimana Juvénal wayoboraga u Rwanda, bwahatiye Leta y’u Rwanda kujya mu mishyikirano na FPR Inkotanyi, bijyanye no kuba Muri Mutarama mu 1991 RPA yari yagabye igitero mu Ruhengeri ikarekura imfungwa zose zari zifungiye muri gereza yaho.

Igitutu cy’u Bufaransa kandi ni na cyo cyatumye Habyarimana ava ku izima, yemera Politiki y’amashyaka menshi mu gihugu.

Nyuma yo kujya mu biganiro byo guhagarika imirwano hagati ya Leta ya Habyarimana, amasezerano y’ibanze yasinywe muri Werurwe mu 1991, gusa inyeshyamba za RPA birangira zikomeje imirwano; ibitarakiriwe neza kwa Mitterand wakomeje kuzumvisha ko nta mpamvu yo gukomeza kurwana.

Nyuma ni na bwo itsinda ry’intumwa za FPR zari ziyobowe na Kagame zagiye mu Bufaransa, ku butumire bwa Jean Christophe Mitterand wari umuhungu wa Perezida François Mitterand akanaba umujyanama we, na Paul Dijoud wari ushinzwe ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

Ingingo zagombaga kuganirwaho zirimo intambara yari imaze umwaka urenga, uko imirwano yagombaga guhagarara ndetse n’impamvu u Bufaransa bwari bwarohereje mu Rwanda ingabo zo gufasha ku rugamba iza Habyarimana mu cyiswe ‘Operation Noroît’.

Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya Biro Politiki y’umuryango FPR-Inkotanyi, yavuze ko Leta y’u Bufaransa yari yamaramaje ivuga ko ari we ugomba kujyayo, n’ubwo RPF icyo gihe yari ifite Chairman.

Yavuze ko nyuma yo kugera mu Bufaransa inama yabaye, ndetse agahura n’abantu batandukanye barimo Dijoud ndetse n’umuhungu wa François Mitterrand.

Yavuze ko ubwo bari mu nama, Dejoud yakunze kumutunga intoki mu maso, amubwira ko byanga bikunze RPA igomba guhagarika imirwano yari iyihanganishije n’ingabo za Habyarimana.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yagerageje gusobanura impamvu RPA yarimo irwana, gusa abonye ibintu bikomeje gufata indi ntera biba ngombwa ko asa n’uwemera ibyo Abafaransa basabaga.

Uwo mugabo ngo yaramubwiye ati: “Mugomba guhagarika imirwano. Nimutabikora, n’iyo muzafata Kigali ntimuzasanga abantu banyu.”

Perezida Kagame avuga ko atahise asobanukirwa ibyo uriya mugabo yavugaga, ariko nyuma aza gusobanukirwa ko yavugaga ko abo RPA yarimo irwanirira bagombaga kwicwa.

Uyu mugabo kandi ubwo inama yari irangiye ngo yabwiye Perezida Kagame ati: “Nizere ko tuzongera guhura uri umuyobozi w’igisirikare gishya cy’u Rwanda”, undi amusubiza ko ibyo nibibaho azakora ibishoboka byose.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu ijoro ryakurikiye inama yahuriyemo na Paul Dijoud ari bwo yatawe muri yombi abanje gufatirwaho imbunda, amara umunsi umwe afunzwe.

Ati: “Nari kumwe na Ndahiro na Tom Byabagamba. Mu ijoro ryakurikiye inama nko mu ma saa kumi z’igitondo, narakangutse nsanga amatara ayaka, hanyuma mbona abagabo bari hagati ya batandatu na barindwi bafite imbunda bari mu cyumba. Nta mpuzankano bari bambaye ahubwo bari bambaye amakoti n’ibindi. Nabyutse mbabaza nti ‘muri ba nde?’ Habaye iki? Umwe muri bo yaravuze ati ‘aranavuga Icyongereza’. Kwanza uri ahantu utakabaye uba uri'”.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu n’abo bari kumwe ngo banasabwe ibyangombwa byabo banategekwa gutanga ‘briefcase’ yari afite, ariko mbere y’uko anayifungura ngo bari bamaze kuyimena.

Yakomeje ati: “Nakomeje kubabaza nti ‘muri ba nde, muri bande, muri bande?'”

Perezida Kagame avuga ko yarebeye mu idirishya abona Emmanuel Ndahiro na Tom Byabagamba bari bamucungiye umutekano bari baryamye mu cyumba cyegeranye n’icye, abarebye asanga baryamishijwe ku butaka banambitswe amapingu.

Yakomeje ati: “Baradutwaye batujugunya muri gereza. Bwari ubwa mbere ngeze i Paris, n’ubwa mbere mfunzwe. Badufungiye ahantu mu ndake y’inzu, badutayo.”

Perezida Kagame yavuze ko we, Ndahiro na Byabagamba babajijwe icyabagenzaga mu Bufaransa n’ibindi byinshi, muri iryo bazwa kandi ngo bashyizweho ibyuma bireba niba umuntu abeshya, ariko we arahira ko aho kukimwambika bamwica bakagishyira ku murambo we.

Ati: “Narabyanze, ndababwira nti ‘niba mushaka kunyica mubikore. Nyuma baravuze ngo mwahuye na bande? Mvuga wa mugabo. Bati ‘undi’? Nti’ Christophe Mitterrand’, na bo bati ‘oyaaa. Ni nde wakubwiye ko yitwa gutyo? Izina rye ni Jean-Christophe Mitterrand’. Barambwira bati’ subiramo’, nanjye nti ‘ntabyo nsubiramo’.”

Kagame yavuze ko Inzego z’umutekano z’u Bufaransa zagiye ku gitutu cyo kubarekura nyuma y’uko Tito Rutaremara na bagenzi be bari batangiye kubashakisha, ndetse nyuma yo kurekurwa mu ma saa tatu z’ijoro ngo bahise bava i Paris igitaraganya berekeza i Bruxelles, aho bagombaga gufatira indege ibacyura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply