Leta y’u Bufaransa biciye muri Ambasade yabwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari Abafaransa bari kurwana ku ruhande rw’ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa Twirwaneho mu, ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, iyi Ambasade yavuze ko ayo makuru yamaze kugenzurwa.
Yasobanuye ko nyuma y’ibivugwa ku kuba hari Abafaransa bagaragaye ku rugamba, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru wa RDC, Patrick Muyaya, yabajije Umuvugizi w’Ingabo za FARDC kugira ngo hagenzurwe niba ayo makuru ari ukuri, agasanga nta kibihamya.
Ambasade yagize iti: “Nk’uko byatangajwe na Minisitiri Muyaya, nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko hari abaturage b’Abafaransa bari ku rugamba cyangwa ko hari imirambo y’Abafaransa yabonetse aho imirwano yabereye.”
Iyi Ambasade yavuze ko u Bufaransa bwamagana amakuru y’ibinyoma n’ibirego bidafite ishingiro, ishimangira ko mu bihe by’intambara ari ingenzi ko amakuru atangazwa ashingira ku bimenyetso bifatika no ku makuru yagenzuwe.
Iri tangazo rije nyuma y’uko mu minsi ishize hakwirakwijwe amakuru n’abantu bamwe babogamiye ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ndetse n’igisirikare cya FARDC, bavugaga ko AFC/M23 na Twirwaneho bifashishaga abacanshuro b’Abafaransa mu mirwano yabereye mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru yakwirakwijwe cyane nyuma y’imirwano yabereye mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, aho ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi (FDNB), abarwanyi ba Wazalendo na FDLR ryahanganye n’abarwanyi ba Twirwaneho, bavuga ko bakoranaga na AFC/M23.
Gusa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Patrick Muyaya nyuma yo kugisha inama ubuyobozi bwa FARDC, nta kimenyetso cyagaragaye cyemeza ko hari abaturage b’Abafaransa bari ku rugamba cyangwa ko hari imirambo yabo yabonetse.


