34c08d59-0bc0-4997-bc37-df6479d42a96.jpg

UK yahakanye ibyo guhagarika ibikorwa byose by’imyitozo ya gisirikare muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

U Bwongereza bwahakanye amakuru yumvikanisha ko bwahagaritse ibikorwa byose by’imyitozo ya gisirikare muri Kenya, buvuga ko ayo makuru atari ukuri.

Uko gusobanura gukurikiye amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko u Bwongereza bwahagaritse ikigo cyabwo cya gisirikare cy’imyitozo (cyitwa BATUK, mu mpine y’Icyongereza), nyuma y’uko Leta ya Kenya idatanze uruhushya rwa ngombwa rucyenerwa kugira ngo imyitozo ikorwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza yahamirije BBC ko “nta fungwa ririho” rya BATUK. Uwo muvugizi yongeyeho ko ari “Umwitozo umwe gusa waburijwemo”, wari uteganyijwe kuba muri uyu mwaka.

Ati: “Birababaje kuba impushya za ngombwa zo gutuma imyitozo ibera i Laikipia muri uyu mwaka zitarabonetse. Ku bw’iyo mpamvu, ubu imyitozo yari iteganyijwe izakorerwa ahandi hantu hanze ya Kenya.”

BATUK, iri hafi y’ikigo cy’i Laikipia cy’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere, ikorerwamo imyitozo ya gisirikare mu buryo buhoraho ku bufatanye n’ingabo za Kenya.

Mu Kuboza 2025, iperereza ry’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ryashinje Ingabo z’u Bwongereza zikorera i Laikipia kugira imyitwarire mibi irimo ubusambanyi no kwangiza ibidukikije.

Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza yavuze ko ibabajwe n’ibyo bibazo byavuzwe ndetse ko izakora iperereza ku birego ibyo ari byo byose bifitiwe ibimenyetso.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply