Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, kuri uyu wa Mbere, itariki 7 Nzeri 2026, yatangaje ko igiye gufunga Ambasade y’u Budage iherereye i St. Petersburg.
Nk’uko iyo Minisiteri ibivuga, Ambasade y’u Budage i St. Petersburg igomba guhagarika ibikorwa byayo bitarenze ku itariki ya 18 Nzeri nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Iyo Minisiteri yagize iti: “Ni ubutegetsi bw’u Budage bwongeye gutez umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi,” yongeraho ko Berlin ari yo “ifite inshingano zo kwirengera” ingaruka zizaturuka kuri ibyo.
Iki cyemezo ni igisubizo kitaziguye ku cyemezo cy’u Budage cyo gufunga Ambasade y’u Burusiya i Bonn hamwe n’ikigo ndangamuco cy’u Burusiya i Berlin, icyemezo u Burusiya bwafashe nk’ikitari icya gicuti.”
U Budage buherutse gutangaza izo ngamba nyuma yo kuvuga ko u Burusiya ari bwo nyirabayazana w’igitero cya drones ku Kibuga cy’Indege cya Leipzig.
Ikibuga cy’indege cya Leipzig ni ihuriro mpuzamahanga ry’ubwikorezi bw’imizigo, rikoreshwa kandi mu gutanga inkunga muri Ukraine.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yamaganye ibirego by’u Budage, abyita “intangiriro y’intambara nyayo.”


