HRnju7_aAAAbl2l

Perezida Kagame ari i Salalah

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Oman, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Umukuru w’Igihugu akigera muri iki gihugu yakiriwe Sultan Haitham bin Tarik, mu Ngoro ya Al Hosn iherereye mu mujyi wa Salalah, mu Majyepfo ya Oman.

Mu butumwa bwatanzwe n’ibiro bya Sultan wa Oman, bwavuze ko Sultan Haitham yakiriye Kagame nk’“umushyitsi w’agaciro” w’igihugu, amwifuriza we n’intumwa zamuherekeje uruzinduko rwiza kandi rugenda neza.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Oman uri kugenda wongera imbaraga, cyane cyane mu nzego z’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ubwikorezi.

Mu mezi ashize, ibihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye, mu gihe Oman na yo iri kongera ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika.

Muri Nyakanga 2026, hatangijwe ingendo z’indege zitaziguye hagati ya Muscat na Kigali, ibintu byitezweho koroshya ingendo z’abantu no guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari hagati y’impande zombi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame kandi rukurikiye ubutumwa Sultan Haitham yagejeje kuri Perezida w’u Rwanda muri Kanama, bugaruka ku mibanire n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo ibisobanuro birambuye ku biri buganirweho kuri uyu wa Mbere bitaratangazwa, kwakirwa kwa Perezida Kagame na Sultan Haitham ku rwego rwo hejuru bishimangira uburemere Oman iha umubano wayo n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko ibiganiro by’abayobozi bombi bizibanda ku ngingo z’inyungu zihuriweho, zirimo guteza imbere umubano wa politiki, ubucuruzi n’ishoramari ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego z’iterambere.

U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano w’ububanyi n’amahanga umaze imyaka isaga 40, ariko mu gihe cya vuba hakaba haragaragaye ubushake bwo kuwugira umubano ushingiye cyane ku mishinga ifatika y’ubukungu.

Kwakirwa kwa Perezida Kagame i Salalah rero ni intambwe nshya mu rugendo rwo kurushaho kwegeranya Kigali na Muscat, mu gihe ibihugu byombi bishaka gukoresha amahirwe ari mu bucuruzi, ubwikorezi, ikoranabuhanga n’ishoramari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply