Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, nyuma yo gupfusha umugabo we, Hafidh Ameir Hassan, witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Hafidh Ameir Hassan yaguye mu bitaro byo muri Zanzibar, aho yari arimo kuvurirwa umutima.
Urupfu rwe rwemejwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi.
Nyuma y’aya makuru, Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwo kwihanganisha Perezida Samia, umuryango we ndetse n’Abanya-Tanzania.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yagize ati: “Ndihanganisha byimazeyo mushiki wanjye, Perezida Samia Suluhu, umuryango we ndetse n’Abanya-Tanzania ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bifatanyije na “Perezida Samia ndetse n’abavandimwe bacu b’Abanya-Tanzania muri ibi bihe, mu gihe bibuka kandi baha icyubahiro ubuzima n’umurage bya Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Hafidh Ameir Hassan yari umugabo wa Samia Suluhu Hassan kuva mu 1978. Bombi bari barabyaranye abana bane, barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Samia Suluhu Hassan yabaye Perezida wa Tanzania mu 2021, aba umugore wa mbere uyoboye icyo gihugu.
Kuva icyo gihe, Hafidh Ameir Hassan yari afite umwanya w’umugabo wa Perezida, uzwi nka “First Gentleman”, akaba ari we wa mbere wagize uwo mwanya mu mateka ya Tanzania.
Urupfu rwa Hafidh rwabaye igihombo gikomeye ku muryango wa Perezida Samia ndetse no kuri Tanzania, mu gihe abayobozi batandukanye bo mu karere bakomeje gutanga ubutumwa bwo kumwihanganisha.


