Abarundi baba muri Kenya bakomeje kujya mu bibazo, nyuma y’icyemezo cya Leta ya Kenya cyo gukaza igenzura ku banyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse n’imirimo itandukanye badafite impushya zibemerera kubikora.
Mu gihe bamwe batangiye gushaka uko batunganya ibyangombwa, Leta y’u Burundi yaburiye Nairobi ko gukomeza imvugo zibasira Abarundi no kubagirira nabi bishobora kugira ingaruka ku Banya-Kenya baba mu Burundi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Abarundi benshi batuye muri Kenya bazindukiye kuri Ambasade y’u Burundi i Nairobi, ahari imirongo miremire y’abasaba impushya zibemerera gukorera muri Kenya.
Ni nyuma y’uko Leta ya Kenya itangiye gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya arebana n’abanyamahanga bakorera muri kiriya gihugu ubucuruzi cyangwa indi mirimo badafite ibyangombwa bikwiye.
Ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri, Minisiteri y’Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda muri Kenya yasohoye itangazo risobanura ko kwinjira muri Kenya nta visa cyangwa gusonerwa ibisabwa na Electronic Travel Authorisation (eTA) bidahita biha umunyamahanga uburenganzira bwo gukora, gucuruza cyangwa gukora ubucuruzi.
Iyi Minisiteri yavuze ko hari abanyamahanga binjiye muri Kenya ku mpamvu z’ubukerarugendo cyangwa ishoramari, ariko nyuma bakajya bakora ibikorwa bitandukanye n’ibyo bemerewe.
Yavuze ko, kubera umubare munini w’abanyamahanga bari mu bucuruzi bwo gucuruza ku rwego ruto n’ubucuruzi bw’ibanze, hakenewe ko ibikorwa byabo bihuzwa n’amategeko agenga impushya zo gukora.
Yaburiye ko abazafatwa barenze kuri ayo mategeko bashobora kwamburwa visa.
Leta ya Kenya ariko ishimangira ko itari guhagarika abanyamahanga bose gukora ubucuruzi, ahubwo ko abashaka gukora cyangwa gucuruza bagomba kuba bafite ibyangombwa bisabwa n’amategeko.
Yanibukije ko Kenya ari umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, kandi ko yubahiriza ihame ry’ubwisanzure bw’imigendere y’abantu n’ibicuruzwa mu karere.
Icyemezo cya Leta ya Kenya cyatumye umwuka hagati ya Kenya n’u Burundi urushaho gukomera, cyane cyane nyuma y’ibirego by’uko hari Abarundi bagiye bahura n’ihohoterwa n’imvugo zibibasira.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu banya-Kenya bumvikanye baha igihe ntarengwa Abarundi bari ku butaka bwa kiriya gihugu ngo babe bahavuye, bitaba ibyo bagahura n’ibibazo.
Mu yandi mashusho, Umunya-Kenya agaragara ahangana n’Umurundi ukorera ubucuruzi bw’icyayi n’amandazi i Nairobi, amushinja kwambura Abanya-Kenya imirimo n’amahirwe y’ubucuruzi.
Ibyo byateje impaka n’impungenge ku mvugo zishobora kugira isura y’urwango rushingiye ku bwenegihugu.
Ni muri uwo mwuka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr Édouard Bizimana, yihanangirije Kenya, ayiburira ko ibiri gukorerwa Abarundi bari muri Kenya bishobora kugera no ku banya-Kenya bari mu Burundi, mu gihe Kenya yaba inaniwe kurinda bariya baturage.
Ati: “Abanya-Kenya baba mu Burundi mu mahoro. Icyakora izi mvugo zibiba urwango zibasira Abarundi nizikomeza, ibintu rwose bizahinduka.”
Bizimana yongeyeho ko Leta ya Kenya ari yo ifite “inshingano zo kurinda ubuzima bw’Abarundi baba muri Kenya”.
Kuri ubu Ambasade y’u Burundi i Nairobi yatangiye gutanga Laisser-Passer ku Barundi bifuza gusubira mu gihugu cyabo.
Kuri uyu wa Mbere, benshi bagaragaye ku Ambasade basaba ibyo byangombwa, mu gihe raporo zimwe zivuga ko hari n’abari kubishaka kubera impungenge z’uko bashobora guhura n’ibibazo mu gihe ibikorwa byo kugenzura abanyamahanga bikomeje.


